Umuntu ashobora gufungwa azira umwenda atishyuye? Menya icyo amategeko ateganya

Yanditswe na : MUNYANDINDA J. Bosco

Mu buzima bwa buri munsi, abantu bagirana amasezerano atandukanye arimo kugurizanya amafaranga, kugura ibintu bakazishyura nyuma, gukodesha inzu, gufata inguzanyo muri banki cyangwa guhabwa serivisi bemeye kuzishyura mu gihe runaka. Ariko hari igihe umuntu afata umwenda akaza kunanirwa kuwishyura ku gihe. Ibyo bishobora guterwa n’igihombo mu bucuruzi, kubura akazi, ibibazo by’amikoro cyangwa izindi mpamvu. Hari n’abanga kwishyura kandi bafite ubushobozi, cyangwa bagakoresha uburiganya kugira ngo babone amafaranga y’abandi.

Iyo habayeho kutishyura, rimwe na rimwe uwishyuza akangisha umubereyemo umwenda kumufungisha. Hari n’abumva ko kuba umuntu yarafashe amafaranga ntayishyure bihagije kugira ngo akurikiranwe nk’uwakoze icyaha. Ese koko umuntu ashobora gufungwa kubera umwenda atishyuye? Ese kunanirwa kwishyura umwenda ni icyaha? Ni ryari ikibazo cy’umwenda gishobora kuvamo ikirego nshinjabyaha? Kandi se, uwafitiwe umwenda yakora iki kugira ngo yishyurwe? Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, amategeko agenga amasezerano, amategeko nshinjabyaha n’ayerekeye imiburanishirize y’imanza bitanga umurongo wo gusubiza ibi bibazo.

Itegeko Nshinga ribuza gufunga umuntu kubera gusa ko yananiwe kubahiriza amasezerano

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kanama 2023 iteganya uburenganzira ku butabera buboneye burimo «Kudafungwa bitewe gusa no kutagira ubushobozi bwo kubahiriza inshingano ituruka ku masezerano. » Iri hame rifite igisobanuro gikomeye mu mategeko y’u Rwanda. Risobanura ko umuntu adashobora kwamburwa ubwisanzure bwe kubera gusa ko yananiwe kubahiriza inshingano yo kwishyura amafaranga akomoka ku masezerano yagiranye n’undi muntu.

Urugero, umuntu ashobora gufata inguzanyo muri banki kugira ngo akore ubucuruzi, ariko akaza guhomba ku buryo ananirwa kwishyura uko bari babyumvikanye. Mu gihe nta kindi cyaha cyagaragaye, kuba uwo muntu atarashoboye kwishyura umwenda ntibihagije kugira ngo afungwe. Iri hame kandi rishimangirwa n’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki (International Covenant on Civil and Political Rights), abuza gufunga umuntu kubera gusa ko adashoboye kubahiriza inshingano zishingiye ku masezerano.

Icyakora, ibi ntibisobanura ko umuntu afite uburenganzira bwo kwanga kwishyura umwenda uko yishakiye. Ahubwo bisobanura ko kutubahiriza amasezerano no gukora icyaha ari ibintu bibiri bitandukanye, bigengwa n’amategeko atandukanye.

Kunanirwa kwishyura umwenda si kimwe no gukora icyaha

Reka dufate urugero. Mugisha yagurije Habimana amafaranga 5.000.000 Frw, bumvikana ko azayamusubiza nyuma y’amezi atandatu. Habimana yakoresheje ayo mafaranga mu bucuruzi, ariko aza guhomba, bituma ananirwa kwishyura ku gihe. Muri uru rugero, kuba Habimana atarishyuye umwenda ntibihita bisobanura ko yakoze icyaha. Mugisha afite uburenganzira bwo kumwishyuza, kumusaba kubahiriza amasezerano cyangwa kwitabaza urukiko rubifitiye ububasha. Ariko ntibivuze ko Habimana agomba gufungwa kubera gusa ko atashoboye kwishyura.

Itegeko nº 45/2011 rigenga amasezerano riteganya amahame agenga inshingano zikomoka ku masezerano n’ingaruka zo kutayubahiriza. Iyo umuntu atubahirije amasezerano, hashobora kuvuka ikibazo cy’uburyozwe mbonezamubano (civil liability). Icyo gihe, ufitiwe umwenda ashobora gusaba ko amasezerano yubahirizwa, ko umwenda wishyurwa cyangwa ko ahabwa indishyi igihe amategeko n’ibimenyetso bibimwemerera. Bitandukanye n’uburyozwe nshinjabyaha (criminal liability), busaba ko haba hari igikorwa cyangwa imyitwarire amategeko ateganya nk’icyaha. Ni yo mpamvu umuntu adashobora guhamwa n’icyaha kubera gusa ko atishyuye umwenda. Hagomba kubaho ibimenyetso by’icyaha giteganywa n’amategeko.

Ese kwanga kwishyura kandi ufite ubushobozi bihita biba icyaha?

Iki ni ikibazo gikomeye kuko hari abantu badafite ubushobozi bwo kwishyura, ariko hakaba n’abafite ubushobozi bagahitamo kutishyura. Dufate urugero rw’umuntu wagurijwe amafaranga 3.000.000 Frw, akaza kubona ubushobozi bwo kuyishyura, ariko agahitamo kuyakoresha mu bindi bikorwa kandi azi ko umwenda we ugeze igihe cyo kwishyurwa. Imyitwarire nk’iyo ishobora kuba ari ukutubahiriza amasezerano, ariko kuba umuntu afite ubushobozi bwo kwishyura akanga kubikora ntibihita bihinduka icyaha. Ufitiwe umwenda ashobora kwitabaza inzira mbonezamubano kugira ngo yishyurwe, harimo no gusaba ko umutungo w’uwishyuzwa ufatirwa hakurikijwe amategeko.

Icyakora, iyo hari ibindi bikorwa by’uburiganya cyangwa ibyaha byihariye byakozwe, bishobora gukurikiranwa mu buryo nshinjabyaha. Bityo, ni ngombwa gutandukanya ibintu bitatu: umuntu udafite ubushobozi bwo kwishyura, umuntu ufite ubushobozi ariko utubahiriza amasezerano, n’umuntu wakoresheje uburyo bugize icyaha kugira ngo abone amafaranga cyangwa umutungo. Ibyo byose bigira ingaruka zitandukanye mu mategeko.

Ni ryari ikibazo cy’umwenda gishobora kuvamo ikirego nshinjabyaha?

N’ubwo kunanirwa kwishyura umwenda atari icyaha ubwabyo, hari igihe ibikorwa byakozwe mu gihe cyo gushaka amafaranga cyangwa umutungo bishobora kuba bigize icyaha. Umuntu ashobora gukoresha ibyangombwa bihimbano, kwiyitirira uwo atari we cyangwa ubundi buryo bw’uburiganya kugira ngo undi amuhe amafaranga.

Dufate urugero, umuntu asabye undi amafaranga 10.000.000 Frw, amubwira ko afite inzu azamuha nk’ingwate. Kugira ngo amwemeze, amwereka ibyangombwa by’umutungo bihimbano, kandi azi neza ko iyo nzu atari iye. Nyuma yo guhabwa amafaranga, akanga kuyishyura. Muri uru rugero, ikibazo gishobora kurenga kutubahiriza amasezerano kikagera ku byaha bifitanye isano n’uburiganya cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, bitewe n’ibimenyetso bihari n’ingingo z’amategeko zikurikizwa.

Itegeko nº 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko ryavuguruwe, ni rimwe mu mategeko agomba kwifashishwa mu gusuzuma ibyo bikorwa. Ariko hari ihame rikomeye rigomba kubahirizwa: kuba umuntu atarishyuye umwenda ntibihagije ubwabyo kugira ngo hemezwe ko yari afite umugambi wo kuriganya igihe yawufataga. Hagomba kugaragazwa ibikorwa bigize icyaha n’ibimenyetso byacyo. Urugero, kuba umuntu yarasezeranyije kwishyura mu mezi atatu, ariko ntabashe kubikora, ntibihita bigaragaza ko yabeshyaga igihe yabisezeranyaga. Ni ngombwa gusuzuma uko amasezerano yakozwe, ibyo ababuranyi bari bazi, imyitwarire yabo n’ibindi bimenyetso bishobora kugaragaza niba hari icyaha cyakozwe.

Gutanga sheki itazigamiwe bishobora kugira ingaruka zihariye

Hari igihe umuntu wishyura umwenda akoresheje sheki, ariko iyo sheki ikaza kubura amafaranga ahagije kuri konti. Ibi bitandukanye no kunanirwa kwishyura umwenda usanzwe.

Amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda nº 87/2024 yerekeye sheki zitazigamiwe ateganya inshingano n’ibihano bijyanye no gutanga sheki zitazigamiwe. Ayo mabwiriza ateganya, mu bihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, ihazabu ingana na 10% by’amafaranga yanditse kuri sheki itazigamiwe, ariko itarengeje 10.000.000 Frw. Ayo mabwiriza anavuga ko ibyo bihano bitabangamira ibiteganywa n’amategeko nshinjabyaha ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Ibi bigaragaza ko gutanga sheki itazigamiwe bishobora kugira ingaruka zirenze ikibazo gisanzwe cyo kutishyura umwenda.

Icyakora, kugira ngo umuntu akurikiranwe cyangwa ahanwe mu buryo nshinjabyaha, hagomba kubahirizwa ibyangombwa byose biteganywa n’itegeko rihana icyo cyaha.

Ese ufitiwe umwenda yakora iki kugira ngo yishyurwe

Kuba Itegeko Nshinga rirengera umuntu wananiwe kwishyura ntibikuraho uburenganzira bw’uwamugurije bwo kwishyuza amafaranga ye. Itegeko nº 22/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, nk’uko ryavuguruwe, riteganya uburyo bwo kuregera uburenganzira no gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko. Umuntu ufitiwe umwenda ashobora gukoresha inzira zitandukanye bitewe n’imiterere y’umwenda n’ibimenyetso afite.

Icya mbere ni ukwishyuza mu bwumvikane. Ufitiwe umwenda ashobora kwandikira umubereyemo umwenda amusaba kwishyura mu gihe runaka, cyangwa bakumvikana ku buryo bushya bwo kwishyura.

Icya kabiri ni ukwiyambaza inzira zemewe zo gukemura amakimbirane. Ababuranyi bashobora gukemura ikibazo mu bwumvikane cyangwa bakitabaza ubundi buryo bwemewe n’amategeko, bitewe n’imiterere y’amakimbirane.

Icya gatatu ni ukuregera urukiko rubifitiye ububasha. Iyo ubwumvikane bunaniranye, ufitiwe umwenda ashobora gutanga ikirego asaba ko umwenda wishyurwa, ndetse akaba yasaba n’inyungu cyangwa indishyi igihe hari ishingiro ry’amategeko ribimwemerera.

Icya kane ni ugusaba irangizwa ry’icyemezo gishobora kurangizwa. Iyo uwishyuzwa atubahirije icyemezo gishobora kurangizwa, hashobora kwifashishwa umuhesha w’inkiko kugira ngo icyo cyemezo, hakurikijwe amategeko. Muri icyo gihe, umutungo w’uwishyuzwa ushobora gufatirwa no kugurishwa mu buryo buteganywa n’amategeko kugira ngo umwenda wishyurwe. Ariko ifatira ry’umutungo rigomba kubahiriza ibisabwa n’amategeko, harimo n’uburenganzira bw’ababifitemo uruhare.

Icy’ingenzi ni uko kuba umuntu adashobora gufungwa kubera gusa ko yananiwe kwishyura umwenda bitamubuza kuryozwa uwo mwenda hakurikijwe amategeko.

Ese umuntu ashobora gufungwa kubera kutubahiriza icyemezo cy’urukiko kimutegeka kwishyura?

Iki kibazo gisaba ubushishozi. Iyo urukiko rutegetse umuntu kwishyura umwenda, uwo muntu aba afite inshingano yo kubahiriza icyemezo cyarwo hakurikijwe amategeko. Ariko kuba atarashoboye kwishyura amafaranga yategetswe n’urukiko ntibihita bikuraho uburenganzira arengerwa n’Itegeko Nshinga.

Ni ngombwa gutandukanya kunanirwa kwishyura umwenda n’ibindi bikorwa bishobora kuba ibyaha byihariye. Urugero, iyo umuntu akoze ibikorwa bigize icyaha cyo kubangamira irangizwa ry’icyemezo cy’urukiko, ikibazo gishobora gusuzumwa hashingiwe ku mategeko ahana ibyo bikorwa, aho kuba ku mwenda ubwawo. Ariko nta muntu ugomba gufungwa kubera gusa ko adafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga akomoka ku masezerano, kabone n’iyo haba harabayeho urubanza rwemeje uwo mwenda.  Iri tandukaniro ni ingenzi kugira ngo ububasha bw’inkiko n’uburenganzira bw’abaturage byombi byubahirizwe.

Ese uwishyuza yafungisha umubereyemo umwenda ?

Hari abantu bumva ko iyo bafitiwe umwenda, bashobora gukoresha iterabwoba kugira ngo uwishyuzwa atange amafaranga. Hari n’abavuga ko bazajya kuri Polisi cyangwa ku Bugenzacyaha kugira ngo umubereyemo umwenda afungwe.

Mu by’ukuri, umuntu wese ufite ibimenyetso by’uko icyaha cyakozwe afite uburenganzira bwo kubimenyesha inzego zibifitiye ububasha. Ariko kuba umuntu afitiwe umwenda ntibimuha ububasha bwo gutegeka ko uwumubereyemo afungwa. Gufata umuntu, kumufunga cyangwa kumukurikirana mu buryo nshinjabyaha bigomba gushingira ku mpamvu zemewe n’amategeko. Iyo ikibazo ari icyo kutubahiriza amasezerano gusa, kigomba gukemurwa hakurikijwe amategeko agenga ayo masezerano n’inzira zo kwishyuza. Iyo hari ibimenyetso by’icyaha cyihariye, inzego zibishinzwe zishobora kugikurikirana, ariko zigomba kubahiriza uburenganzira bw’ukekwaho icyaha. Itegeko Nshinga riteganya kandi ko umuntu afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha.

Umuntu wananiwe kwishyura umwenda yakora iki?

Kunanirwa kwishyura umwenda bishobora kuba ikibazo gikomeye, ariko guhunga uwakugurije cyangwa kumubeshya si byo bikemura ikibazo. Umuntu ufite ibibazo by’amikoro ashobora kubanza kumenyesha uwamugurije ko atagishoboye kwishyura mu gihe bari bumvikanye. Ashobora kandi kumusaba kongererwa igihe, kwishyura mu byiciro cyangwa guhindura amasezerano mu bwumvikane. Ni byiza ko ubwo bwumvikane bushyirwa mu nyandiko kugira ngo hirindwe andi makimbirane.

Ku ruhande rw’uwagurije, ni ngombwa kubika ibimenyetso bigaragaza amafaranga yatanzwe, amasezerano yakozwe n’igihe yagombaga kwishyurirwa. Ibyo bimenyetso bishobora kuba amasezerano yanditse, inyemezabwishyu, inyandiko za banki, ubutumwa bwemeza umwenda cyangwa ibindi bimenyetso byemewe n’amategeko. Iyo ikibazo kigeze mu nkiko, ibimenyetso bishobora kugira uruhare rukomeye mu kugaragaza uburenganzira n’inshingano za buri muburanyi.

Ese gufunga umuntu wananiwe kwishyura byafasha uwamugurije?

Iki kibazo kinareba uruhande rw’imibereho n’ubukungu. Umuntu wananiwe kwishyura umwenda kubera ko yabuze ubushobozi ashobora kuba akeneye igihe cyo kongera gukora no kubona amafaranga. Kumufunga kubera gusa ko adafite ubushobozi bwo kwishyura ntibyongera umutungo afite, kandi bishobora no kugabanya amahirwe yo kubona amafaranga yo kwishyura. Ni yo mpamvu amategeko ashyiraho uburyo bwo kwishyuza no kurangiza ibyemezo by’inkiko, aho gukoresha igifungo nk’uburyo busanzwe bwo kwishyuza imyenda ikomoka ku masezerano.

Icyakora, ibyo ntibikwiye gufatwa nk’uburyo bwo kurengera abantu bafata imyenda bafite umugambi wo kwambura abandi cyangwa gukoresha uburiganya. Amategeko agomba kurengera uwagurije, ariko akanarinda uwagurijwe gufungwa mu buryo bunyuranyije n’uburenganzira bwe.

Umwanzuro: Umwenda ugomba kwishyurwa, ariko kunanirwa kwishyura si icyaha ubwabyo. Mu Rwanda, Itegeko Nshinga rirengera umuntu udafite ubushobozi bwo kubahiriza inshingano zikomoka ku masezerano, rikabuza ko afungwa kubera iyo mpamvu yonyine. Ariko iryo hame ntirivanaho inshingano yo kwishyura umwenda cyangwa uburenganzira bw’uwafitiwe umwenda bwo kwitabaza inzego zibifitiye ububasha. Rinavuga ko umuntu udafite ubushobozi bwo kwishyura agomba gutandukanywa n’uwakoze icyaha cy’uburiganya cyangwa ikindi cyaha gifitanye isano n’uburyo yabonyemo amafaranga cyangwa umutungo. Abatanga inguzanyo bakwiye gukora amasezerano asobanutse, kubika ibimenyetso no gukoresha inzira zemewe n’amategeko igihe habaye ikibazo. Abafata inguzanyo na bo bakwiye kubahiriza amasezerano, kwirinda uburiganya no kuganira n’abo bafitiye imyenda igihe bagize ibibazo by’amikoro.

Icyitonderwa : Iyi nkuru igamije gusobanurira abasomyi amategeko muri rusange. Ntabwo isimbura inama yihariye y’umunyamategeko ku kibazo runaka.

Share This Article