Amatora y’Inzego z’Ibanze yagizwe impamvu yo kuzareba Kiyovu ku buntu

Biciye muri Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports, Ubuyobozi bw’abakunzi ba yo, bwatangaje ko uzatora neza mu matora y’Inzego z’Ibanze ateganyijwe mu Gihugu hose ejo, bizamuhesha kuzareba umukino wa Shampiyona uzahuza Urucaca na Kigali FC mu mpera z’uku kwezi.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026. Mu butumwa bwatambukijwe na Minani Hemedi usanzwe ari Umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports ku rwego rw’Igihugu akanayibera Umuvugizi.

Minani yavuze kuzitabira amatora y’Inzego z’Ibanze ateganyijwe ejo, tariki ya 25 Ukwakira 2026, bizahesha uzaba yabikoze kuzinjirira ubuntu ku mukino w’umunsi wa gatanu iyi kipe izaba yakiriye Kigali FC ku wa 30 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.

Mu rwego rwo kumenya neza ko uwinjirijwe ubuntu yaba yabashije kwitabira amatora, bizasaba ko umuntu aza afite urutonde rw’abayobozi b’Umudugudu atuyemo muri telefoni igendanwa cyangwa ku rupapuro runaka.

Ni gahunda Kiyovu Sports yashyizeho, kugira ngo igire uruhare mu migendekere myiza mu mari aya matora y’Inzego z’Ibanze mu Mujyi wa Kigali wahoze ari Umufatanyabikorwa wayo.

Uretse aba kandi, abana bari munsi y’imyaka 18 ndetse n’Abafite Ubumuga, bazafashwa kwinjirizwa ubuntu kuri uyu muntu.

Mu mikino ine ya Shampiyona imaze gukina, Kiyovu Sports ifite amanota ane. Bivuze ko yatsinze umwe, inganya umwe mu gihe yatsinzwe indi ibiri.

Abakunzi ba Kiyovu Sports n’abakunzi ba ruhago muri rusange, basabwe kuzitabira amatora y’Inzego z’Ibanze azaba ejo kugira ngo bazinjirire ubuntu ku mukino iyi kipe ifitanye na Kigali FC
Urucaca rwahaye ubwasisi abakunzi barwo
Inzego zizatorwa ejo

UMUSEKE.RW

Share This Article