Umugabo yagwiriwe n’ikirombe

Muhanga iri mu ibara ritukura cyane

Muhanga: Dusingizimana Emmanuel yagwiriwe n’ikirombe agiye gucukura amabuye y’agaciro  mu buryo bunyuranyije  n’amategeko ahasiga ubuzima.

Byabereye mu Mudugudu wa Sabusaro, Akagari ka Remera, Umurenge wa Kiyumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko Dusingizimana Emmanuel yitwikiriye ijoro, ajya gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe cyagenewe gukorerwamo ubushakashatsi ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko inzego zitandukanye zirimo Polisi, RIB ndetse n’iz’ibanze zahise zijyayo zifatanya n’abaturage kumukuramo.

Ati: “Dusingizimana yakuwe mu kirombe yarangije kwitaba Imana.”

CIP Hassan avuga ko Ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza, kuko abishoye muri ibi bikorwa babikora mu buryo butemewe kandi ko iki cyaha gihanwa n’amategeko.

Polisi yasabye abaturage bafite imyitwarire nk’iyi yo kwiba amabuye y’agaciro kuyicikaho bagakora ibyo amategeko yemera.

Yabasabye guhita bahagarika ibi bikorwa bigayitse by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Umuvugizi wa Polisi yongeraho ko Polisi igira inama n’abafite impushya kubikora kinyamwuga, kuko hari abitwaza ko bazifite bagakora ibishobora gushira ubuzima bwabo mu kaga.

Umurambo wa Dusingizimana wajyanywe mu Bitaro bya Nyabikenke gukorerwa isuzuma.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article