Bamwe mu Banyamuryango ba Kiyovu Sports, banenze ubuyobozi bwabo bitewe n’ibyo bise amananiza bashyiriweho kugira ngo bazitabire Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe y’iyi kipe.
Ni Inteko Rusange iteganyijwe ku wa 1 Gicurasi 2026 nk’uko bigaragara mu butumire bwahawe Abanyamuryango b’iyi kipe yo ku Mumena.
Bagize bati “Tunejejwe no kubatumira mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izahuza Abanyamuryango ba Kiyovu Sports bose izaba kuwa 5 tariki ya 01 Gicurasi 2026 i Kigali muri Centre Missionnaire Lavigerie (kuri Payage), guhera saa munani (14:00).”
“Umurongo w’ibyigwa: 1. Kwakira no kwemeza abanyamuryango bashya 2. Ishusho ya Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 no kwemeza raporo za 2024-2025 3. Kwemeza Amategeko Shingiro mashya ya Kiyovu Sports imbere ya noteri no kuzuza inzego 4. Kwemeza Iteganyabikorwa n’Ingengo y’Imari bya 2026-2027.”
Muri ubu butumire bwashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports, abanyamuryango bibukijwe ko bagomba kubanza gutanga umusanzu w’umwaka ungana n’ibihumbi 120 Frw kugira ngo bazemererwe kuyitabira.
Bavuze ko hashingiwe ku ngingo ya Gatandatu y’Amategeko Shingiro ya Kiyovu Sports yo ku wa 18 Nyakanga 2012 yavuguruwe ku wa 24 Nzeri 2017, iteganya ko Abanyamuryango bafite inshingano yo gutanga umusanzu wa buri mwaka ugenwa n’Inteko Rusange usobanuye mu mategeko ngengamikorere.
Hashingiwe kandi ku ngingo ya Gatanu y’Amategeko Ngengamikorere ya Kiyovu Sports yo ku wa 24 Nzeri 2017 igena ko Umunyamuryango atanga buri mwaka umusanzu nibura w’ibihumbi 120 Frw.
Hashingiwe kandi ku ngingo ya Munani, igika cya Kane y’Amategeko Ngengamikorere ya Kiyovu Sports, iteganya ko Umunyamuryango utishyura umusanzu akarenza amezi atandatu yirukanwa.
Hashingiwe kandi na none kuri iyi ngingo ya Munani y’Amategeko Ngengamikorere iteganya ko uwatakaje Ubunyamuryango kubera kutishyura umusanzu akomorerwa amaze kwishyura ibirarane.
Basabye buri Munyamuryango kandi bamushishikariza gutanga umusanzu mu gihe yaba ataratanga uw’umwaka wa 2025 kandi bigakorwa bitarenze tariki ya 1 Gicurasi uyu mwaka.
Umunyamuryango wishyuye biciye kuri konti bamenyeshejwe, yasabwe kugaragaza ko yishyuye biciye ku kohereza inyemezabwishyu [Bordereau] kugira ngo azabashe guhabwa uburenganzira bwo kwitabira iyi Nteko Rusange no kuyigiramo ijambo yemererwa n’amategeko.
Abanyamuryango bakibona ubu butumire, banenze uko bwakozwe, bagaragaza ko batungujwe kwakwa uwo musanzu ungana n’ibihumbi 120 Frw, aho babona ko bahawe igihe gito cyo kuba bamaze kuyatanga.
Icyo bo bafata nko kubananiza kugira ngo batazabasha kwitabira iyi Nteko Rusange Idasanzwe, bityo ubuyobozi buzababwire ko ari bo bananiwe gushyira mu ngiro ibyo Umuryango ubasaba.
Abandi Banyamuryango b’iyi kipe yo ku Mumena, bavuga ko mu buryo bw’amategeko, ubundi Inteko Rusange Idasanzwe, iba ifite ingingo imwe yo kwigaho mu gihe iyi yo ifite ingingo enye.

UMUSEKE.RW

None c ubwo bananze iki?kdi tubizi neza ko kuba umunyamulyango ari uko uba utanga uwo musanzu?mwa bantu ikipe iravuna tubanze tubyemereGusa reka mfate umwanya nshimire Présidant David Nkurunziza yarakoze cyane