Mu mukino wa mbere w’itsinda A rya CAF Women’s Champions League CECAFA Qualifiers 2026, Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda, yanganyije na Mafunzo WFC yo muri Zanzibar.
Ni umukino wabaye kuwa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.
Saa Kumi z’amanywa, ni bwo umusifuzi yari atangije uyu mukino warimo imibare myinshi ku mpande zombi.
Murera itozwa na Rwaka Claude, yari ifite abakinnyi bashya batandukanye, barimo Zaina Namuleme na Uzayisenga Lydia.
Mafunzo WFC itari ifite abatoza bombi ku ntebe y’abasimbura kubera ikibazo cy’ibyangombwa, yatojwe n’umutoza w’abanyezamu bayo.
Iyi kipe yo mu Zanzibar itahabwaga amahirwe na benshi, yatangiye ihererekanya neza ndetse igaragaza ko idafite ubwoba bwo kureba mu maso Rayon Sports WFC.
Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye nta kipe yabashije kubona izamu ry’indi ndetse bituma Rwaka ahita akora impinduka mu gice cya Kabiri.
Igice cya kabiri kigitangira, Murera yahise ikora impinduka ikuramo Uwanyirigira Sifa, Umwari Uwase Dudja na Ntakobanjila Salama.
Aba basimbuwe na Ukwinkunda Jeannette, na Ishimwe Amizero Evelyne, basabwaga kongera imbaraga mu gice cy’ubusatirizi.
Izi mpinduka zatumye Murera itangira gusatira cyane ndetse ku munota wa 68, Jeannette ahusha uburyo bw’igitego.
Marino FC yakomeje guhagarara neza, iminota 90 irangira igabanye amanota na Rayon Sports WFC banganya 0-0.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, ni warangiye Yei Joint Stars FC yo muri Sudani y’Epfo itsinze ibitego 3-0 Denden FC yo muri Eritrea.
Kuri uyu munsi hateganyijwe imikino yo mu itsinda B. Irabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Saba z’amanywa.






UMUSEKE.RW
