RDC: Abakozi ba Croix-Rouge bishwe

Umuryango utabara abari mu kaga wa Croix-Rouge muri RDC wabitse abakozi bawo babiri bishwe

Umuryango utabara abari mu kaga wa Croix-Rouge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) watangaje ko abakorerabushake bawo babiri bishwe ubwo bari mu bikorwa byo gufasha abaturage kubona amazi meza yo kunywa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Intangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’uwo Muryango rivuga ko ku wa 16 Kamena 2026, Byamungu Mugisho Kabuha na Mugisho M’Paranya Romain bishwe n’abitwaje intwaro muri Teritwari ya Walungu.

Grégoire Mateso Mbuta Way uyobora Croix-Rouge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , yavuze ko aba bakorerabushake bari bambaye ibimenyetso biranga uwo muryango, n’ibindi bigaragaza ko bari mu bikorwa byo gutanga ubutabazi.

Yagize ati“Urupfu rwabo rwibutsa ibyago abakozi n’abakorerabushake b’imiryango y’ubutabazi bahura na byo buri munsi mu Burasirazuba bwa RDC. Twifatanyije n’imiryango yabo ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge.”

Uyu muryango wavuze ko ikibazo cy’umutekano muri Teritwari ya Walungu no mu bindi bice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo gikomeje kugira ingaruka ku bikorwa by’ubutabazi, mu gihe abaturage benshi bakomeje guhunga imirwano ibera muri ako karere.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article