“Umuturage ku isonga”, kimwe mu byo Kagame yabwiye ‘Abakada bakuru’

Perezida Paul Kagame aganira n'abayobozi bakuru ba RPF-Inkotanyi

Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi, yahuye n’abayobozi bakuru b’Umuryango wa RPF – Inkotanyi nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Ibiganiro byabo byagarutse ku mateka y’umuryango RPF-Inkotanyi n’uruhare rwawo mu rugendo rwo guhindura u Rwanda.

Bibukijwe gukomeza kwimakaza indangagaciro za RPF-Inkotanyi zirimo imiyoborere ishyira umuturage ku isonga, no kubazwa inshingano, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu.

Ibi biganiro byabereye muri Intare Arena, mu murenge wa Rusororo.

Turacyabikurikirana…

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • President wacu yifuza ko Umuturage ahora ku isonga.Akunda kubivuga.Ikibazo nuko abayobozi benshi bamutenguha.Benshi basuzugura abaturage cyane,ugasanga umuturage arasiragira ku karere,ku murenge cyangwa ku kagali ashaka ko bamufasha,ntibabikore.Ndetse benshi bakamusaba ruswa,cyangwa bakamufungira ubusa.Gusa tujye twibuka ko mu isi nshya izaba paradis ivugwa henshi mu gitabo yaduhaye,imana izashyiraho abayobozi bayo bazaturuka mu ijuru,bazaba bakuriwe na Yesu nkuko bible ivuga.Bazabanza bakure mu isi abantu bose bakora ibyo imana itubuza.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma.Haranira kuzaba muli iyo si,ushaka Imana cyane,utibera mu gushaka ibyisi gusa.Niyo condition.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *