Bisengimana Justin yongereye amasezerano muri Gicumbi FC

Umutoza mukuru wa Gicumbi FC, Bisengimana Justin, yongereye amasezerano y’umwaka umwe wo gukomeza kuyibera umutoza.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Gicumbi n’ubwo ari yo yatangiye imyitozo nyuma y’izindi mbere yo gutangira uyu mwaka w’imikino 2025-26 ariko iri mu zitwaye neza ukurikije intego yari ifite.

N’ubwo Shampiyona itararangira, Gicumbi FC ifite amanota 35, ntabwo yamanuka mu cyiciro cya kabiri ukurikije iziyiri inyuma.

Nyamara yageze kuri ibi, idafite abakinnyi bayihenze ndetse itanafite Ingengo y’imari nini ahubwo ibigeraho kuko harimo ukuboko kw’abatoza.

Aha ni ho Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi FC n’ubw’ikipe, bwahereye bufata icyemezo cyo kugumana na Bisengimana Justin mu mwaka wundi uri imbere.

Justin yasinye amasezerano mashya y’undi mwaka muri iyi kipe y’abanya-Gicumbi.

Muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe iri mu zagaragaje umukino mwiza n’ubwo idafite abakinnyi b’amazina manini.

Bisengimana Justin azaguma muri Gicumbi FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *