Umuryango udaharanira inyungu wa ‘Mutimawurugo Foundation’, wongeye gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, hakorwa ubukangurambaga burwibutsa ko ari rwo Bayobozi b’u Rwanda rw’ejo.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, kiyoborwa n’Umuyobozi Mukuru wa ‘Mutimawurugo Foundation’, Uwineza Marie Claire.
Igikorwa ngarukagihembwe cyo gukora ubukangurambaga mu Turere dutandukanye tw’Igihugu hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ‘Mutimawurugo Foundation’ igiye kugikora ku nshuro ya gatanu kuva yashingwa mu 2020.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ‘Hashya ibiyobyabwenga.’ Ubukangurambaga bw’iki gihembwe, buzakorerwa mu Turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kirehe, mu Ntara y’i Burasirazuba bw’Igihugu.
Agaruka ku mpamvu bashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Uwineza Marie Claire, yavuze ari icyiciro gikomeye kandi bagombaga gufatanya na Leta mu Iterambere ry’Igihugu no kuyunganira mu gutegura urubyiruko ruzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza h’Igihugu.
Ni ubukangurambaga bukorwa binyuze mu buhanzi, siporo n’ibindi. Mu myaka itandatu uyu Muryango umaze ushinzwe, umaze kugira ibyo wishimira birimo ko hari abana bavuye mu biyobyabwenge ubu bakaba barasubiye mu mashuri.
Marie Claire kandi yanaboneyeho umwanya wo gusaba urubyiruko kwirinda inzoga zitujuje ubuzirange zizwi ku izina rya ‘Ibyuma’, cyane ko u Rwanda ruri mu rugamba rwo gukomeza kuzirwanya no kuzica burundu mu Gihugu.
Nyuma yo gutangaza ubu bukangurambaga buzatangira tariki ya 22 Nzeri 2026, baboneyeho n’umwanya wo gutangiza ku mugaragaro ‘Mutimawurugo Foundation n’ubwo imaze imyaka itandatu ikora ibikorwa bitandukanye.
Zimwe mu ntego za ‘Mutimawurugo Foundation’.
Gukangurira Abanyarwanda ko buri Munyarwanda wese afite inshingano zo kurinda ibyagezweho, yubaka u Rwanda rw’ejo ndetse arinda urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi.
Gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri abanza n’ayisumbuye no gufasha ubuhanzi kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Ni umuryango watangijwe n’abakorerabushake ariko ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wawo, Uwineza, yavuze ko imiryango ifunguye ku bandi banyamuryango bakwifuza kuwuha amaboko.


UMUSEKE.RW

