Amagare: Team Rwanda yitabiriye Shampiyona y’Isi yakiriwe na Amb. Higiro

Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Ambasaderi. Prosper Higiro, yakiriye abagize Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kubera mu Mujyi wa Montréal guhera kuri uyu wa 20 Nzeri 2026.

Shampiyona y’uyu mwaka, igiye gukinwa ku nshuro ya 99, nyuma y’iyabereye i Kigali mu 2026. Biteganyijwe ko zamara iminsi umunani, aho izageza ku wa 27 Nzeri 2026.

U Rwanda ruri mu bihugu 100 bigiye gukina iri rushanwa ndetse abakinnyi bazaruhagararira bageze i Montréal batangira kumenyera ikirere cyaho.

Abagize delegasiyo y’u Rwanda barimo Perezida wa FERWACY, Nkurayija Ishimwe Jean Hubert, abakinnyi n’abandi, bakiriwe na Amb. Prosper Higiro ku mugoroba wo ku wa 19 Nzeri 2026.

Bimwe mu biri mu butumwa yabahaye, Amb. Prosper yabasabye “Kuzimana u Rwanda” muri iyi Shampiyona y’Isi igiye kuba ikurikiye iyo u Rwanda rwandikiyemo amateka yo kuba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyakiriye iri rushanwa.

Abakinnyi b’u Rwanda batangiye gusiganwa kuri iki Cyumweru Saa Cyenda z’i Kigali, aho hakinnye Nirere Xaverine na Ingabire Diane mu bagore basiganwa n’igihe buri wese ahaguruka wenyine (ITT). Basiganwe ku ntera y’ibilometero 39.2.

Amb. w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro yakiriye ikipe y’Igihugu y’Amagare yitabiriye Shampiyona y’Isi
Yasabye kuzimana u Rwanda
Perezida wa FERWACY, yamwijeje ko bazakora ibishoboka byose

UMUSEKE.RW

Share This Article