Ruhango: Hari kuvugutwa umuti wo guhangana n’indwara zititaweho

Utunyamunjongo dukuriramo amagi ya Bilharziose, imwe mu ndwara zititaweho iboneka mu Karere ka Ruhango

Indwara zititaweho uko bikwiye ni zimwe mu zikomeje guhungabanya ubuzima bw’abantu, ahahini abazirwara zikabashegesha bitewe n’uko badafite ubumenyi buhagije mu kuzirinda.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, ugaragaza ko indwara zititaweho uko bikwiye zigera kuri 20, ariko iziganje mu Rwanda kuri ubu ni icyenda, u Rwanda rukaba rwarihaye intego yo kuzihashya bitarenze mu 2030.

Muri izo ndwara harimo inzoka zo mu nda zibasiye 41% by’abanyarwanda, ubuheri na shishikara, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, Tenia, indwara iterwa n’inzoka ya Bilharziose, imidido, imavunja, ibibembe na cysticercose iterwa na tenia.

Imibare ya RBC igaragaza ko Akarere ka Ruhango ari kamwe mu twugarijwe cyane n’izo ndwara ku kigero cya 29.4% by’umwihariko indwara z’inzoka zo mu nda n’indwara iterwa n’inzoka ya Belariziyoze.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko binyuze muri gahunda y’Ishuri ry’Abayobozi ihuza abayobozi kuva ku rwego rw’Isibo, ahaganirirwa ibibazo bibangamiye abaturage, ubu ikibazo cy’indwara zititaweho kiri kuvugutirwa umuti, aho abayobozi bahiga ko nko mu bikorwa by’isuku ingo zose zigira ubwiherero bumeze neza, zifite udutanda tw’amasahane, amazu akurungiye ku buryo ntawongera kurwara amavunja ndetse no kuba nta mazi mabi abantu banywa.

Meya Habarurema avuga ko mbere y’iyo gahunda imidugudu ine gusa ari yo yarimo abaturage badakunda kurwara indwara zirimo izititabwaho nk’inzoka zo mu nda.

Ati “ Ubu twarazamutse tugeze nibura ku midugudu 124 tuba twizeye ko abaturage bafite ubuzima ubona bwuzuye hakarwara bake cyane. Turateganya ko imidugudu yose uko ari 533 tuzaba tuyigezeho mu gihe cy’umwaka, umwaka n’igice, byakabya bikaba ibiri, imidugudu yose ikaba iratekanye kuri izo ndwara [zititaweho]

Dr. Eric Niyongira, ushinzwe guteza imbere ubuzima mu Rugaga rw’Imiryango itari iya leta, Rwanda NGOs Forum, avuga  ko bumvise gahunda y’Ishuri ry’Abayobozi y’Akarere ka Ruhango bumvamo ko bafitemo gahunda yo guteza imbere ubuzima, isuku n’imibereho myiza biyemeza kuba umufatanyabikorwa.

Ati “ Impamvu twahisemo Akarere ka Ruhango ni uko ari kamwe mu turere twari dufite ibipimo biri hasi mu kurwanya indwara zititaweho.  Bimwe mu bikorwa dukora harimo kuzamura imyimvire y’abaturage ku isuku n’isukura, ubuvugizi kugira ngo ibikorwaremezo by’amazi byegerezwe abaturage kugira ngo bibafashe cyane mu isuku n’isukura.”

Binyuze mu Ishuri ry’Abayoboz, : hashimiwe abakuru b’Imidugudu bahize abandi
Abakuru b’imidugudu besheje imihigo 50 irimo no kurwanya indwara zititaweho bahawe amagare

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article