Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko mu cyumweru gishize, inzobere z’abaganga zivura indwara y’umutima,batabaye ubuzima bw’abana 14 bari bafite ikibazo cy’umutima harimo uruhinja rwari rumaze iminsi ibiri ruvukanye ikibazo cy’umutima.
Izi nzobere zari ziyobowe na Dr Gerard Misago, uheruka kugaruka mu Rwanda nyuma yo gusoza amasomo muri Israel.
Aba baganga bavuye aba bana hifashishijwe ikoranabuhanga rituma badafungura igituza, ahubwo hakanyuzwa utwuma mu mitsi, rizwi nka ‘catheterization’.
Catheterization ni uburyo bugezweho, aho kugira ngo umwana bamubage, bifashisha utwuma tujya kumera nk’urusinga bakakanyuza mu mitsi hanyuma bakagenzura hifashishijwe ibyuma byabugenewe biba binafite za ecran nini, ikibazo umwana afite kigakosorwa.
Mu gihe bishobora gufata icyumweru ngo uwabazwe umutima atangire gukira, uwavuwe hifashishijwe ubu buryo we bisaba amasaha atageze kuri 24 akaba yakize.
Ni uburyo buhenda cyane kuko nko ku mwana umwe muri rusange, kumuvura bidashobora kujya munsi ya miliyoni 5 Frw. Gusa umuntu aba ashobora gukoresha, nko ku muntu ukoresha Mituweli akishyura 10% asabwa.
Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye n’inzobere zaturutse mu mahanga zirimo Dr Abdul Jabbar, inzobere mu kuvura umutima w’abana mu bitaro bya Dhaka Shishu mu Bangaladeshi, hamwe na Dr Richard Hubbard wo muri Kaminuza ya Maryland, ndetse ni ku bufatanye n’umuryango Children’s Cardiac Care Foundation .
Muri Kamena uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abaganga batandatu b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima abana, bamaze icyumweru bavura abana bafite iki kibazo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Ikibazo cy’indwara z’umutima mu bana gihangayikishije Isi kubera ko umwana umwe mu bana 100 akivukana ndetse ko 25% muri byo biba bikenewe kubagwa.
UMUSEKE.RW
