Minisitiri w’Intebe yagaragaje uko Ikigo cya  AI cyo mu Rwanda kizafasha Afurika

Dr Nsengiyumva yagaragaje uko Ikigo cya AI cyo mu Rwanda kizafasha Afurika

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge Buhangano cy’u Rwanda kiteguye kuba ihuriro ry’umugabane rizafasha kubaka ubushobozi muri Afurika.

Ibi yabigarutseho  ku wa 24 Nzeri 2026, ubwo yitabiraga inama yo ku rwego rwo hejuru y’imiyoborere ijyanye n’umuvuduko wa AI, yabereye i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragje ko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano hirya no hino ku Isi riri gutera imbere, agaragaza ko AI mu Rwanda yifashishwa mu mirimo itandukanye.

Ati “ Kimwe n’ibihugu byinshi n’amasosiyete bihagarariwe hano, u Rwanda ntirwubaka ubwoko bwa AI buri ku rwego rwo hejuru cyane. Impamvu yacu yo kuba hano ni uko tubona amahirwe yo gukoresha iyo AI mu kuziba icyuho no kongera ubushobozi mu bitaro byacu, mu mashuri yacu ndetse no mu kongera ubushobozi bw’abakozi bacu. Kandi tumaze gutangira kugerageza uko ibyo byakorwa mu bikorwa nyirizina.” 

Akomeza ati “Ni yo mpamvu ikibazo cy’imiyoborere ya AI atari igitekerezo gusa kuri twe. Mu gihe dufata icyemezo cyo kwagura ikoreshwa ry’izi porogaramu, twibaza ibibazo bitatu buri Guverinoma ikwiye kwibaza: Ese iratekanye? Ese irizewe? Kandi ni nde ugomba kubazwa igihe habaye ikibazo?”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva yagaragaje ko uko AI irushaho kwifashihwa, hakwiye uburyo bwo kugena imiyoborere yayo.

Yaboneye kugaragaza ko ikigo cya AI cyo mu Rwanda kizatanga umusanzu ukomeye muri Afurika n’ahandi hose.

Ati “Ni yo mpamvu dusaba ko habaho uburyo bwo guhuriza hamwe ubushobozi bwo gusuzuma AI ndetse no kohereza inzobere, kandi ni yo mpamvu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge Buhangano cy’u Rwanda cyiteguye kuba ihuriro ry’umugabane rizafasha kubaka ubwo bushobozi muri Afurika. Kugira ngo ubwenge buhangano bugire uruhare mu guteza imbere abantu bose, tugomba kubikora neza muri Afurika n’ahandi hose.”

U Rwanda rwagaragaje ko uko rwifashisha AI ku kuziba icyuho kiri mu buvuzi,uburezi n’ibindi

UMUSEKE.RW

Share This Article