Nyamagabe: Umugore wari uhetse umwana yakubiswe n’inkuba, umwana ahetse ararokoka.
Impanuka y’inkuba yishe Yamfashije Agnès yabereye mu Mudugudu wa Bisharara, Akagari ka Nyarwungo, Umurenge wa Nkomane.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uyu mubyeyi yagiye gusoroma icyayi ahetse umwana we, imvura itangira kugwa maze hamanuka inkuba iramukubita ahita apfa.
Bamwe mu bahaye UMUSEKE amakuru bavuga ko batabaye basanga umubyeyi yarangije gupfa, naho umwana yari ahetse batungurwa no kubona ahumeka, kandi ntacyo yabaye.
Umwe yagize ati: “Urupfu rwa Yamfashije rwatubabaje, gusa kuba umwana atapfanye n’umubyeyi we ni ikintu cyo kwishimira.”
Dutegura iyi nkuru twahamagaye Gitifu w’Umurenge wa Nkomane Ndorimana Jean Chrysostome ntiyitaba, n’ubutumwa bugufi ntarabusubiza.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu rugo mbere y’uko ushyingurwa.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe

