Mu mikino y’umunsi wa mbere wa Shampiyona ya Volleyball, Police VC na Police WVC, zatangiranye intsinzi mu gihe na APR VC yongeye kugaragaza ko izatanga akazi uyu mwaka w’imikino 2026-27.
Ni imikino yabereye muri Petit Stade i Remera ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026 guhera Saa Cyenda z’amanywa.
Umukino wabimburiye indi, ni uwahuje APR VC na KVC VC Saa Cyenda z’amanywa. Ni umukino woroheye ikipe y’Ingabo kuko yawutsinze ku maseti 3-0 [25-16, 25-21 na 25-20].
Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho undi wari uhanzwe amaso na benshi mu bakunzi ba Volleyball y’abagore, wahuje Police WVC na Kepler WVC.
Ni umukino utagoye iyi kipe y’abashinzwe umutekano kuko yawutsinze ku maseti 3-0 25-7, 25-18 na 25-20]. Ntabwo wigeze utinza abari bategereje undi wahuje ibigugu bizanatanga akazi muri uyu mwaka.
Gisagara VC na Police VC ni undi mukino wari igipimo cyiza ku mpande zombi nyuma y’uko amakipe yombi yiyubatse.
Abanya-Gisagara bari bahanzwe amaso, batsinze iseti ya mbere ku manota 25-22, abari muri petit stade batangira kongorerana ko rishobora kuba ijoro rirerire ku kipe ya Kacyiru.
Gisagara VC yagarutse inatwara iseti ya kabiri ku manota 25-19 ariko Police VC ikanguka ku ya gatatu ndetse iyitwara ku manota 25-14, abari bahanze amaso uyu mukino bati nyamara birahinduka.
Ikipe ya Kacyiru yagarukanye imbaraga nyinshi ndetse ibifashijwemo n’abarimo Saymon Feitosa na Matheus Bettim, mu buryo bugoye yegukana iseti ya gatatu ku manota 25-24.
Abari muri petit stade bahise batangira kongororerana bati nyamara ikipe ya Kacyiru tuyitinye. Police VC yongeye kwereka imbaga yari yaje kuyishyigikira ko itavunikiye ubusa, itsinda iseti ya gatatu ku manota 15-12, maze abasore ba Musoni Fred bariruhutsa.
Kuri uyu wa Gatandatu, imikino y’umunsi wa mbere irakomeza mu bagabo n’abagore. Mu bagore, RRA WVC irakina na RP-Huye WVC Saa yine z’amanywa mu gihe Saa sita n’igice z’amanywa, Ruhango WVC ikina na APR WVC.
Mu bagabo, RP-Ngoma VC irakina na Kirehe VC Saa Cyenda z’amanywa mu gihe Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, EAUR VC ikina na REG VC. Imikino yose irabera muri petit stade i Remera. Kwinjira byagizwe ubuntu.








UMUSEKE.RW

