Umugabo utwara moto, wamenyekanye ku izina rya Innocent aravugwa cyane mu rupfu rwa Sergeant Robert rwabereye muri Uganda mu gace kitwa Luwala, Kamengo mu karere ka Mpigi.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira, 2026 Kabera Robert wari uzwi cyane ku izina rya Sergeant Robert wari ufite imyaka 50 y’amavuko, akaba yarahoze ari umusirikare wa RDF, ngo yavuye i Kampala ajya aho yari afite inzu hitwa Kamengo.
Icyo gihe ngo yari atwawe ku ipikipiki n’uwitwa Innocent wari usanzwe umutwara mu gihe cy’amezi abiri ashize.
Bivugwa ko ageze mu rugo yasuhuje murumuna we witwa Oscar babanaga, nyuma yaho ajya mu kabari kari hafi aho.
Uyu Oscar watanze amakuru, avuga ko ahagana mu masaha ya saa 23h30, Sergeant Robert yavuye ku kabari, ajya mu rugo gufata telefoni ye, maze asubira aho ku kabari.
Icyo gihe ngo yari akiri kumwe n’umumotari wamukuye i Kampala witwa Innocent.
Nyuma Robert ngo yongeye gusubira mu rugo, mu gicuku azanye ibiryo mu rugo, yongera kugenda, ntiyagarutse mu rugo.
Mu gitondo murumuna wa Robert witwa Agaba Victor yagiye kumureba, ariko ntiyamubona ahubwo asanga inzu ifunze. A
Nibwo ngo yagiye kubaza kuri ka kabari kari hafi y’aho Robert yubakaga inzu, ariko umukozi w’akabari amubwira ko bamuheruka mu masaha ya saa 21h30.
Bakomeje gushakisha, ahagana saa 14h00 nibwo ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Luwala, yamubwiye ko hari umurambo utazwi udafite umutwe wabonetse, ndetse babona inkweto za nyakwigendera, kandi yakomeretse ku gikumwe cye cy’iburyo.
Amakuru avuga ko hatanzwe ikirego gifite nomero sd 21/17/10/2026 cyijyanye n’ubwicanyi. Naho nyuma y’ubwo bwicanyi abakora iperereza barimo itsinda ry’abapolisi rikora iperereza ku bwicanyi rya CPS MPIGI, n’imbwa zibafasha muri ako kazi.
Umurambo wa Robert utariho umutwe wajyanywe ku bitaro bya Mulago kugira ngo upimwe.
Uriya witwa Innocent wari umumotari kugeza ubu ntiharamenyekana irengero rye.
Muri Uganda haravugwa ubugizi bwa nabi, ndetse Gen Muhoozi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yavuze ko hatangiye ‘Operasiyo’ yo guhiga abantu bose bagira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.
Nyuma y’inkuru y’urupfu rwa Sergeant Robert, mu karere ka Kisoro habereye ubwicanyi bwakorewe umucuruzi witwa Nteziyaremye Africano wishwe arashwe ari kumwe n’umugore we, Kyompeire Peace, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira, 2026 mu gace kitwa Zindiro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, SP Nelson Tumushime, avuga ko kugeza ubu nta muntu urafatwa nk’uko Voice of Kamwenge ibivuga.
Hari abavugwa mu rupfu rwa Sergeant Robert wiciwe muri Uganda
UMUSEKE.RW

