Intego yanjye ni uguhindura ubutegetsi bwa Irani-Netanyahu

Benyamini Netanyahu. Ifoto@ Brookings Institution

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheri Benyamini Netanyahu yavuze ko igihe cyose azaba ari muri izi nshingano, azaharanira ko ubutegetsi bwa Irani buhinduka kugira ngo igihugu cye n’incuti zacyo bagire amahoro.

Yabwiye Fox News ko ikindi mu bintu bitatu bikomeye azihatira kugeraho niyongera gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli mu gihe kiri imbere, ari uguharanira ko ibihugu by’Abarabu bigirana amasezerano y’umubano mwiza n’igihugu cye binyuze mu mugambi wiswe Abraham Accords, hakiyongeraho no guteza imbere kurushaho ubwenge buhangano.

Gadi Eisenkot niwe munyapolitiki ukomeye uzahangana na Netanyahu ku mwanya wo kuba Minisitiri w’Intebe, uyu akaba yarigeze kuba Umugaba mukuru w’ingabo za Isiraheli guhera mu mwaka wa 2015 kugeza muwa 2019.

Netanyahu yavuze ko Irani iri gukora misile ndende zishobora kurasa ku migabane itandukanye, ikabifatanya no kwisuganya ngo irebe ko yakora intwaro kirimbuzi, agamije gushyira mu kaga imijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri iki Cyumweru, Netanyahu yavuze ko Amerika ari we mwanzi ukomeye wa Iran aho kuba Isiraheli.

Yasobanuye ko intego za Irani zitagarukira kuri Isiraheli gusa, ahubwo ko ishobora no kwibasira Amerika n’u Burayi mu gihe yaba ibashije kurimbura Isiraheli.

Yavuze ko iterambere rya misile zishobora kugera kure no gushaka intwaro kirimbuzi bigamije guha ubutegetsi bwa Irani ubushobozi bwo gushyira mu kaga imijyi yo muri Amerika.

Netanyahu yagize ati: “Ubu ni ubutegetsi buhora busakuza buvuga ngo Isiraheli iragapfa, Amerika iragapfa! Amerika niyo igambiriwe bwa mbere. Ntekereza ko turi kugera ku ntego, tubifashijwemo n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Donald Trump, haba mu bikorwa bya gisirikare no mu kubuza Irani kugera ku iterambere binyuze mu kuyifungira inzira.”

Netanyahu yavuze ko ubutegetsi bwa Irani bufata Amerika nk’“Sekibi Mukuru”, naho Isiraheli ikayifata nka “Sekibi Muto”.

Yongeyeho ko ibihugu by’u Burayi na byo Irani ibibona mu buryo butandukanye, avuga ko yizeye ko incuti za Isiraheli zo mu Burayi zitazababazwa n’uko na zo yazigereranyijwe na “Sekibi wo hagati”.

Yavuze ko Irani iramutse ibaye igihugu gifite intwaro kirimbuzi, byaba ari ikibazo gikomeye ku isi yose kubera ko ubutegetsi bwayo butagira ubushishozi buhagije mu gusuzuma ingaruka n’inyungu z’ibikorwa byabwo, ahubwo bukaba burangwa n’imyumvire y’ubuhezanguni.

Netanyahu kandi yavuze ko ubutegetsi bwa Irani ari imbaraga mbi zifatanya n’imitwe itatu yitiriye inyuguti ya H, ari yo Hamas, Hezbollah n’Abahouthi.

Yabigereranyije n’amaboko y’“umunyorogoto w’ubumara”, ariko ashimangira ko atari abaturage ba Irani, kuko bo ari abantu beza.

Gukuraho iterabwoba rya Irani, imwe mu ntego za Netanyahu

Netanyahu yavuze ko gukuraho burundu iterabwoba avuga ko rituruka kuri Irani ari yo ntego ya mbere muri eshatu azibandaho mu gihe yazongera gutorerwa kuyobora Isiraheli mu matora y’Abadepite b’icyo gihugu, ateganyijwe ku wa 27 Ukwakira.

Yagize ati: “Icya mbere, ni ukuzakuraho burundu iterabwoba rya Irani kuri Isiraheli, Amerika ndetse n’isi yose.”

Intego ya kabiri yavuze ni ukwagura amasezerano yiswe Abraham Accords, yashyizweho ku bufatanye na Perezida wa Amerika, Donald Trump, ahuza Israel n’ibihugu bine by’Abarabu.

Netanyahu yavuze ko hari ibindi bihugu byinshi bitegereje kwinjira muri ayo masezerano, ashingiye ku byo yavuze ko byabonye imbaraga, ubushobozi n’ubudacogora bw’igihugu cye.

Yagize ati: “Hari ibindi byinshi bitegereje muri aka kanya, kuko byabonye imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu, kandi bikaba bishaka kwifatanya natwe. Reka dushyireho ihuriro ry’amahoro n’abashyigikiye ubwumvikane, rirwanye aba bantu b’abagome barasa n’abaturage babo.”

Yongeyeho ko naramuka atowe, azaharanira kubaka ejo hazaza hihariye mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no ku isi muri rusange.

Umuhati wo guteza imbere ubwenge buhangano buhambaye

Intego ya gatatu ya Netanyahu ni uguteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano  avuga ko rishobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abantu.

Yavuze ko ahuriza na Trump ku bijyanye n’ingaruka zishobora guterwa n’iri koranabuhanga, ariko ko anabona ko rifite amahirwe menshi yo guteza imbere ubuzima, ubuhinzi, ubwikorezi n’uburezi.

Netanyahu yagize ati: “Ndateganya gukoresha amahirwe y’igihe kizaza binyuze mu bwenge buhangano [buhambaye] Perezida yita ‘super intelligence’.Ni ikoranabuhanga rifite ibyago, ariko rikagira n’amahirwe menshi mu buzima, ubuhinzi, ubwikorezi n’uburezi.”

Yasobanuye ko AI ishobora gufasha buri mwana kubona uburezi bujyanye n’ubushobozi bwe bwihariye, ndetse akagira amahirwe yo kwigishwa n’abarimu beza kurusha abandi ku isi.

Yavuze ko igihugu cye cyatangiye gukoresha ubwo buryo kandi ko gishaka kuba igihugu kiza ku isonga ku isi mu kubuteza imbere.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *