Etincelles FC yungutse umufatanyabikorwa

Ubuyobozi bwa Etincelles FC iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, bwatangaje ko yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikompanyi ya Rydexpress ihuza abacuruza, abagura cyangwa abakodesha imodoka.

Ni amasezerano impande zombi zashyizeho umukono ku wa 14 Ukwakira 2026. Akaba Azamara umwaka umwe ushobora kongerwa.

Iyi kipe y’i Rubavu, yanaboneyeho kwerekana imyambaro izakinisha mu marushanwa y’umwaka w’imikino 2026-27, aho hagaragaraho amagambo yamamaza uyu mufatanyabikorwa wayo.

Tuyishimire Zerothe uyobora Rydexpress, yavuze ko impamvu amahitamo yabo yabaye gukorana na Etincelles FC, ari uko ari ikipe ifite izina rinini muri ruhago y’u Rwanda ndetse inafite abakunzi benshi hirya no hino mu Gihugu.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Christ Yannick Muhabwa, yavuze ko ari ubufatanye bishimiye kandi we na bagenzi be bizeye ko buzarushaho kwaguka.

Ubusanzwe Ikompanyi ya Rydexpress, ihuza abafite imodoka bifuza gukodesha n’abazikeneye. Abazifite babitanga banyuze ku rubuga rwa www.rydexpress.com ndetse n’abazifuza bagasura urwo rubuga mu rwego rwo kumenya amakuru.

Etincelles FC na Rydexpress binjiye mu bufatanye
Nyuma y’uko impande zombi zari zimaze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire
Umwambaro wa Etincelles FC wo hanze
Umwambaro wo mu rugo
Ni imikoranire impande zombi zishimiye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *