Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yacyeje Perezida Kagame n’u Rwanda

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Perezida Paul Kagame

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimiye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda ku masezerano y’imyaka 10 u Rwanda rwahawe yo kwakira irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rya ‘Formula 1 African Grand Prix’, avuga ko rufite amahirwe yo gutuma Afurika igira ishema.

Ku wa 13 Ukwakira 2026 nibwo Formula 1 yatangaje ko yagiranye amasezerano n’u Rwanda y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya ‘Formula 1 African Grand Prix’, riteganyijwe gutangira mu ntangiriro za 2030, rikazajya ribera ku kibuga cyihariye cyo gusiganiraho imodoka kizubakwa i Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa muri ako Karere ko mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Iri rushanwa ryaherukaga kubera ku Mugabane wa Afurika mu 1993 ubwo ryaberaga muri Afurika y’Epfo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2026, Perezida Ramaphosa yavuze ko Afurika y’Epfo yishimiye intambwe u Rwanda rwateye yo kugera kuri aya masezerano, agaragaza ko ari ishema ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Ati  “Mu izina rya Guverinoma n’Abaturage ba Afurika y’Epfo, nshimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bw’amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira ‘Formula 1 African Grand Prix’.”

Akomeza agira ati “Aya masezerano ni igihamya cy’ubushobozi bw’u Rwanda n’umugabane wacu muri Rusange.”

Perezida Rampahosa yibukije ko Igihugu cye cyakiriye iri siganwa mu 1993, agaragaza ko Afurika y’Epfo yazishima mu gihe yatumirwa mu gutanga ubufasha.

Ati “F1 African Grand Prix ni ikindi kiyongereye ku bushobozi bw’u Rwanda mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga birimo n’isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda. Mwishyuke Rwanda.”

U Rwanda rwahawe kwakira iri siganwa ruhigitse ibindi bihugu birimo na Afurika y’Epfo.

Ni ibintu byavugishije amagambo menshi abaturage b’iki Gihugu bamwe bavuga ko u Rwanda rwari rurikwiriye kubera rusanzwe rwakira ibindi bikorwa mpuzamahanga abandi bakanenga ubuyobozi bwabo ko nta mbaraga bagaragaje ngo bizerwe ko bakwakira irushanwa rikagenda neza.

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, yavuze u Rwanda rwagaragaje ubushake bukomeye bwo kwakira igikorwa kiri ku rwego rw’Isi, kandi FIA izakorana bya hafi na Formula 1 n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo irushanwa rizagende neza.

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, Perezida Kagame na Stefano Domenicali uyobora F1 ubwo u Rwanda rwahabwaga kwakira irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rizwi nka ‘Formula 1 African Grand Prix’ mu gihe cy’imyaka 10

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *