U Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byasinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 40 z’Amayero, angana na ya miliyari 67 Frw agamije kwihutisha ivugururwa no kongerera ubudahangarwa urwego rw’ubuhinzi.
Aya masezerano yasinywe binyuze muri gahunda ya’ HANGARIBIHE’, iyi nkunga ikazashyigikira ubuhinzi burambye, imicungire myiza y’ubutaka, guteza imbere kuhira imyaka no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, hagamijwe guteza imbere iterambere rirambye kandi ridaheza.
Hangaribihe ni gahunda izamara imyaka ine, ikazarangira mu 2029. Izakorera mu turere dusanzwe tugirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe twiganjemo utwo mu ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu Majyepfo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko iyi nkunga izatanga umusaruro.
Ati “Birimo kongera umusaruro ndetse no kubona ibikoresho bihagije byo gutunganya umusaruro, hitabwa cyane ku bahinzi bato, amakoperative, abagore, urubyiruko n’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse. Ikindi no guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse bubungabunga ibidukikije.”
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra ati“Iyi gahunda ifite agaciro ka miliyoni 40€ yerekana uruhare rwacu mu guteza imbere ubuhinzi ndetse twishimiye ko muri iyi gahunda tuzabasha gushyiraho ibikorwa bitandukanye bibungabunga ibidukikije ariko biteza imbere n’urwego rw’ubuhinzi.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko iyi nkunga izunganira gahunda zisanzwe z’igihugu zirimo kuhira, kuzamura umusaruro mu byanyabigega (food basket site) ndetse no guhinga hatangijwe ubutaka.


UMUSEKE.RW
