Congo: Abishwe na Ebola barenze 1700, abaganga bata abarwayi

Ebola yibasiye Congo ku nshuro ya 17 ikomeje kwica benshi

Abakozi bari mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola no kwita ku banduye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigaragambije basaba kwishyurwa imishahara yabo y’amezi atatu, mu gihe iki cyorezo cyo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje gukaza umurego, aho abantu 1,751 bamaze guhitanwa na cyo, mu gihe abanduye bageze ku 3,874, kugeza ku wa 3 Kanama 2026.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC ivuga ko Ebola imaze kugaragara mu ntara eshanu, ari zo Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Haut-Uélé na Tshopo.

Intara ya Ituri ni yo yibasiwe cyane n’iki cyorezo, kuko abarenga 90% by’abanduye bose ari ho babarizwa. Mu duce 36 tw’ubuzima tugize iyi ntara, 28 tumaze kugaragaramo Ebola.

Muri Kivu y’Amajyaruguru, iki cyorezo kimaze kugaragara mu duce 12 muri 34 tw’ubuzima tugize iyi ntara.

Inzego z’ubuzima muri RDC zitangaza ko umubare w’abahitanwa na Ebola ugereranyije n’abanduye ugeze kuri 45.1%. Zivuga kandi ko zishobora gukurikirana 78.4% by’abantu bakekwaho kuba baranduye cyangwa abahuye n’abanduye, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mu bantu 3,874 banduye Ebola kuva hagati muri Gicurasi 2026, 717 bari mu bitaro aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga, mu gihe abandi 749 bamaze gukira.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko umutekano muke mu bice byibasiwe n’iki cyorezo, ubuke bw’abaganga n’ibikoresho bikenewe mu kuvura no gukumira Ebola, ndetse n’imyumvire ya bamwe mu baturage, bikomeje kuba imbogamizi zikomeye mu guhangana na cyo.

Ku wa 1 Kanama, abashinzwe ubuzima mu mujyi wa Beni batangaje ko imodoka y’imbangukiragutabara yari yoherejwe gutwara umuntu wakekwagaho kuba yaranduye Ebola yangijwe.

Mu rwego rwo gushaka ubundi buryo bwo guhangana n’iki cyorezo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riherutse gutangaza ko ryatangije igeragezwa rya mbere ry’umuti ugamije kuvura Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.

Iryo geragezwa rigamije gusuzuma niba uwo muti ushobora gufasha mu kuvura no kugabanya ubukana bwa Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, imaze amezi yibasiye RDC.

Abakozi bari mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola no kwita ku banduye RDC bigaragambije

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

Share This Article