Kicukiro: Imiryango 119 yatangiye kuvugururirwa ibisenge by’inzu

Imiryango 119 yo mu Karere ka Kicukiro yatangiye kuvugururirwa ibisenge by’inzu zari asakajwe amategura ashaje, mu rwego rwo kuyifasha kubona amacumbi meza no kuzamura imibereho yayo.

Iki gikorwa cyatangijwe n’umuganda udasanzwe wabereye mu Mudugudu wa Kanyetabi, Akagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka, ku wa 12 Nzeri 2026.

Witabiriwe n’Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa (RCAO), ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, Abashinwa bakorera i Kigali ndetse n’abaturage.

Inzu zataniye kuvugururirwa ibisenge zituwemo n’imiryango itandukanye, harimo Abanyarwanda batahutse bavuye muri Tanzania.

Mukashyaka Annonciata, umubyeyi w’abana batanu, yavuze ko amategura yari amaze gusaza cyane, ku buryo yari afite impungenge zo kunyagirwa mu gihe cy’imvura.

Ati: “Ndashimira Perezida Kagame wampaye inzu, akaba yongeye kuntekerezaho. Ndishimye cyane, umutima wanjye uracyeye, kuko nta bushobozi nari kuzabona bwo kwikuriraho aya mategura.”

Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa (Rwanda-China Alumni Organization – RCAO) ryagize uruhare muri iki gikorwa, rigura ibikoresho bikenewe birimo amabati, umucanga na sima.

Umuyobozi w’iryo huriro, Theoneste Higaniro, yavuze ko gusana amazu y’abatishoboye biri mu bikorwa byabo bigamije kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Mukashyaka yashimye Imana avuga ko atazongera kunyagirirwa mu nzu

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yavuze ko ibisenge by’inzu 119 bizasanwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, barimo RCAO.

Ati: “Turashimira Ambasaderi kuba yifatanyije natwe muri iyi gahunda. Tuzasana ibisenge by’amazu yose ari muri uyu mudugudu ku buryo abaturage batazongera kunyagirwa. Iyo ni yo gahunda twihaye.”

Yavuze ko imirimo yo gusana ibisenge by’izo nzu iteganyijwe kurangira bitarenze mu mpera za 2026.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yashimye gahunda z’Umuganda na Girinka, avuga ko zagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.

Yavuze ko mu gihe u Rwanda n’u Bushinwa bizihiza imyaka 55 y’umubano wa dipolomasi, ari ingenzi ko abaturage b’ibihugu byombi barushaho gukorana.

Muri icyo gikorwa, Ambasaderi Gao Wenqi yagabiye inka Iradukunda Rebecca, utuye mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka.

Iradukunda yavuze ko yari akeneye inka kandi ko yizeye ko izafasha umuryango we kuzamura imibereho.

Ati: “Ndashimira ubuyobozi kuba bwaradutekerejeho, kandi ndabizeza ko iyi nka tuzayifata neza, ikatugirira akamaro kandi ikagira uruhare mu kuzamura imibereho y’umuryango wacu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwagiriye abaturage inama yo kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, bunabasaba gutanga amakuru ku bantu bazikora cyangwa bazibika kugira ngo inzego zibishinzwe zibafate.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine
Umuturage wagabiwe Inka na Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yasezeranyije kuyitaho
Inka yorojwe umuturage

Bamwe mu banyamuryango b’Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *