Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda zitarengeje imyaka 20, bizeye kuzatangira neza irushanwa rya CECAFA rizabera muri Tanzania guhera kuwa kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026.
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026 Saa Tatu n’igice z’amanywa za Kigali, ni bwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 20, yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Tanzania uzaba ejo Saa Moya z’ijoro za Kigali kuri Uhuru Stadium.
Ni imyitozo yamaze iminota 60, yibanda ku buryo bwo guhagarara mu kibuga ndetse no kwihutisha umupira ikipe ibashije kwaka iyo bazaba bahanganye.
Nyuma yo kuyisoza, Casa Mbungo André utoza izi ngimbi z’u Rwanda, yavuze ko mu maso hazo hamweretse ubushake bafite bwo kuzimana u Rwanda n’ubwo iminsi yo kwitegura yabaye mike.
Uyu mutoza yakomeje avuga batagiye muri Tanzania gutembera ahubwo bahagiye kwimana u Rwanda uko bashoboye kandi yizeye ko abahungu be biteguye kuzatanga byose bafite.
Kapiteni w’iyi kipe, Uwineza Rène, yavuze ko we na bagenzi be bagiye muri Tanzania kwimana u Rwanda bahanganira itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.
Yakomeje avuga ko we na bagenzi be biteguye neza ndetse asaba Abanyarwanda kubaba inyuma no kubizera kuko ubwabo batabyigezaho.
Komiseri Ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Eng. Niyitanga Désire, yibukije izi ngimbi kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyazihaye, azibutsa ko Igihugu gitewe ishema nabo kandi kibashyigikiye ndetse kizakomeza kubashyigikira.
U Rwanda ruri mu itsinda A na Tanzania na Ethiopia. Irushanwa ryo ryitabiriwe n’amakipe icyenda yashyizwe mu matsinda atatu. Buri tsinda rizatanga ikipe imwe izaba yabaye iya mbere izahite ijya muri ½ mu gihe hazafatwa indi imwe izaba yabaye iya kabiri nziza mu matsinda yose.
Amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma, azhita akatisha itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 20.













UMUSEKE.RW
