Ubuyobozi bwa Real Madrid, bwaciye Federico Valverde na Aurélien Tchouameni ibihumbi 500€ buri umwe, nyuma y’imyitwarire mibi bagaragaje bakarwanira mu myitozo, Valverde akayikomerekeramo akaba azamara ibyumweru bibiri adakina.
Ni icyemezo cyatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2026 nyuma y’uko aba bakinnyi bombi barwaniye mu myitozo nyuma y’ubushyamirane.
Bivugwa ko hashize igihe aba bakinnyi batarebana neza ariko ahanini bituruka kuri Fede nyuma y’uko yigeze gutakaza umwanya wo gukina kandi mu mwanya we hakajya hakinishwa Aurélien Tchouameni ubwo Real Madrida yatozwaga na Xabi Alonso.
Uko kurebana nabi kwarakomeje kugeza aho aba bombi bafatana mu mashati ubwo bari mu myitozo ndetse Valvelde akomereka ku kigero cyo kujyanwa kwa muganga n’ubwo ikipe yanze kwerura aya makuru ikavuga ko yakubise umutwe ku meza.
Andi makuru ava mu bitangazamakuru byo muri Espagne byegereye Real Madrid, avuga umwe cyangwa aba bombi, azasohoka mu mpera z’uyu mwaka w’imikino bitewe n’imyitwarire mibi bagaragaje.

UMUSEKE.RW
