Ndayishimiye yirukanye uwari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho bya Gisirikare 

Perezida w’Uburundi Ndayishimiye Evariste, yakoze impinduka mu gisirikare, asimbuza umusirikare ushinzwe ibikoresho bya gisirikare ku rwego rw’igihugu.

Ndayishimiye yashyize kuri uwo mwanya Colonel Thierry Kabura amusimbuza Col Ernest Musaba. Ni mu gihe Colonel Gordien Kazindu yagizwe ushinzwe amakuru n’itumatumanako mu gisirikare.

Usibye aba yahinduranyije, yanakoze impinduka ku basirikare bayoboye uturere twa kabiri na kane mu ngabo zirwanira ku butaka.

Perezida Ndayishimiye akoze izi mpinduka nyuma yaho mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe, 2026 inkongi yibasiye ububiko bw’intwaro buherereye mu gace ka Musaga yishe abantu 13 abandi 57 barakomereka.

Inkongi yibasiye ububiko bw’intwaro buri mu kigo cya Gisirikare  giherereye mu gace ka Musaga i Bujumbura.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, icyo gihe yatangaje ko “abakomeretse ni 57 harimo abasivire 54 n’abasirikare batatu. Ibikoresho n’inyubako za gisirikare zangiritse n’ibindi zahiye biratokombera.”

Igisirikare cy’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, byatangaje ko yaturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Gusa mu kiganiro Perezida Ndayishimiye aheruka kugirana n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Yaga, yavuze ko nta mashanyarazi ari mu bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare, ibintu byateye urujijo ku cyaba cyarateye iryo turika.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *