Hakizimana Simon, aratabaza ubuyobozi nyuma y’uko abakobwa be bafashe urugo rwe bakaruhindura aho bacyurira abagabo ‘lodge’ , yataka bakamubwira ko ari imbwa, igicucu ndetse bakamukubita.
Uyu muturage uvuga ibi atuye mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Kamushenyi, Umurenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo.
Hakizimana Simon yabwiye TV1 ko abakobwe be bafashe urugo rwe bakarugira inzu yo gutereramo akabariro kuko bahacyurira abagabo, bakaharara basakuza ijoro ryose.
Uyu musaza avuga ko iyo avuze akubitwa cyangwa bakamukangisha ko yakuyemo inda y’umwe mu bakobwa be.
Ati “ Narapfuye nanga no kuvaho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Telesphore, yabwiye TV1 ko icyo kibazo ari ubwa mbere acyumvise, asaba umuturage kwegera ubuyobozu agatanga icyo kibazo.
Ati “ Uwo muturage azatwegere kuko wasanga yaragize ipfunwe kuko aria ban abe cyane b’abakobwa nkabo ntatwegere ariko twifuza ko tukareba icyo twafatanya kugikorwaho.”
Amakimbirane y’ababyeyi n’abana ni kimwe mu bibangamiye umuryango nyarwanda, ahanini ashingiye ku businzi, ubusambanyi n’imitungo.
