Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatumiye abayobozi n’abatoza yabaye atandatu ya mbere muri Shampiyona y’Abagore [Rwanda Women’s Super League] muri uyu mwaka w’imikino 2025-26.
N’ubwo Shampiyona y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru [Rwanda Women’s Super League], yarangiye, amakipe yabaye atandatu ya mbere yo aracyari mu nyungu.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko buri kipe muri aya, yamaze guhabwa amafaranga yemerewe bitewe n’umwanya yajeho.
Ikirenze kuri ibyo, FERWAFA yamaze gutumira abayobozi, abatoza n’abakapiteni b’aya makipe yabaye atandatu ya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda y’Abagore.
Bivugwa ko baza kugera ku cyicaro cy’iri Shyirahamwe Saa Saba z’Igicamunsi, bakagira ibiganiro bagirana n’ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe.
Andi makuru akavuga ko batumijweho kugira ngo hafatwe amafoto agaragaza ko bamaze guhabwa ibihembo bemerewe mbere y’uko Shampiyona y’uyu mwaka itangira.
Rayon Sports WFC ni yo yegukanye igikombe cya Shampiyona, Police WFC yabaye iya kabiri, Indahangarwa WFC yaje ku mwanya wa gatatu, APR WFC yaje ku mwanya wa kane, Kamonyi WFC yabaye iya gatanu mu gihe Macuba WFC yabaye iya gatandatu.

UMUSEKE.RW
