Komisiyo y’Amatora muri Sudani y’Epfo yatangaje ko amatora rusange ya mbere azatorerwamo Perezida kuva iki gihugu cyashingwa mu 2011 azaba ku wa 22 Ukuboza 2026, nyuma yo gusubikwa inshuro eshanu.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Abednego Akok Kacuol, yavuze ko nubwo itariki y’amatora yamaze gutangazwa, hari ibibazo bitarakemuka birimo kubura amafaranga ayategura, ibyuho bikiri mu mategeko agenga amatora ndetse n’umwuka mubi wa politiki ugenda urushaho gukaza umurego bikomeje kudindiza imyiteguro yayo.
Amatora ya Perezida ya mbere muri iki gihugu cyashinzwe vuba mu Isi ubwo kitadukanyaga kuri Sudani mu 2011, yari ateganyijwe kuba mu 2015, ariko aza gusubikwa inshuro nyinshi kubera intambara y’abanegihugu.
Amasezerano y’amahoro yasinywe mu 2018 yashyizeho Guverinoma y’ubumwe iyobowe na Perezida Salva Kiir, aho mukeba we Riek Machar yagizwe Visi Perezida.
Aya masezerano yateganyaga ko amatora azaba mu 2022, ariko ntiyabaye kubera amakimbirane n’intambara byakomeje hagati ya Perezida Kiir na Machar.
Mu 2025 Perezida Kirr yirukanye Machar ku mwanya wa Visi Perezida, aranafungwa ashinjwa ubwicanyi, kugambanira igihugu n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyo we ahakana.
Kuva muri Werurwe 2025, Machar afungiwe iwe mu murwa mukuru Juba, mu gihe imirwano ikomeje mu bice bimwe by’igihugu.
Umuryango w’Abibumbye (Loni) ubu uhafite ibihumbi by’Ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro ugaragaza impungenge ko ihohoterwa rikomeje muri Sudani y’Epfo rishobora kongera kuvamo intambara y’abenegihugu.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
