Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaciye Ishimwe Vestine ihazabu ya 200.000 Frw nyuma yo gusubika urubanza Idrissa Ouedraogo yamurezemo, kubera ko inyandiko y’ivuka ry’umwana wagombaga gukorerwa isuzuma rya ADN itashyizwe muri sisitemu.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 14 Ukwakira 2026, ubwo urukiko rwasubikaga uru rubanza kugira ngo habanze hatangwe inyandiko y’ivuka ry’uwo mwana.
Umucamanza yavuze ko kudashyira iyo nyandiko muri sisitemu bitinza iburanisha, kuko yari ikenewe kugira ngo hagenzurwe amakuru y’umwana wasabiwe gukorerwa isuzuma rya ADN.
Urukiko rwaciye Ishimwe Vestine ihazabu ya 200.000 Frw, ruvuga ko ibyabaye bifatwa nko gutinza urubanza.
Urubanza rwimuriwe ku wa 21 Ukwakira 2026, saa Tanu za mu gitondo.
Idrissa Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine, asaba ko urukiko rutegeka uyu mugore kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse rugategeka ko hakorwa isuzuma rya ADN hagati ye n’uwo mwana.
Ibi bikubiye mu kirego Idrissa Ouedraogo yatanze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2026, nyuma yo guhakana ibyo Ishimwe Vestine yari aherutse kumurega asaba gatanya.
Ouedraogo yavuze ko kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine yavuka, atarigera amubona, nubwo yakomeje gusaba ko amwerekwa.
Ishimwe Vestine ni we wabanje kurega asaba gutandukana burundu na Idrissa, avuga ko yabitewe n’ibibazo byavutse amaze kumenya ko afite abandi bagore.
Mu nyandiko ye, Idrissa ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko ibyo Vestine ashingiraho asaba ubutane bitigeze bibaho.
INKURU YABANJE…..
Urubanza Idrissa Ouedraogo aregamo Ishimwe Vestine rwasubitswe
UMUSEKE.RW

