U Rwanda rweretse Isi imikoranire y’Ingabo z’u Burundi na FDLR

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragarije Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ko FDLR n'ingabo z'Uburundi bibangamiye umutekano w'Akarere

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragarije Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN)  ko umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingabo z’Uburundi , bigikomeje kuba ikibazo no guhungabanya umutekano w’Akarere.

Ibi yabigarutseho kuwa 23 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inteko Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) .

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Uburasirazuba bwa Congo bukomeje kugira ikibazo cy’umutekano mucye uterwa no kuba umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda ,ingabo z’Uburundi bifatanya n’ingaboza RDCongo.

Ati “Mu myaka irenga 30 ishize, FDLR yakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ikorera ibyaha bikomeye mu burasirazuba bwa RDC kandi ikabangamira umutekano w’u Rwanda, harimo no kugaba ibitero byambukiranya imipaka.

Yakomeje ati “ Ubu ikorana n’ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro iterwa inkunga na Leta ya RDC n’abacancuro, binyuranyije n’Amasezerano ya Loni yo mu 1989 n’Amasezerano ya OUA yo mu 1977 arwanya abacancuro.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibi biterwa n’imiyoborere mibi yakunze kuranga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Iyi ntambara ntiyavutse uyu munsi. Imizi y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC ishingiye ku bibazo bya politiki, birimo iby’amateka, guhezwa ndetse n’imiyoborere mibi. Igisubizo na cyo kigomba kuba icy’uburyo bwa politiki.”

Yakomeje ati“U Rwanda rushyigikiye byimazeyo ibikorwa bya dipolomasi biri gukorwa kugira ngo haboneke icyo gisubizo. Twishimiye amasezerano ya Washington yasinywe n’u Rwanda na RDC, ndetse na gahunda ya Doha iri hagati ya RDC na AFC/M23, nk’intambwe ziri mu cyerekezo cyiza.”

Minisitiri w’Intebe yashimiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Ameruka, Amir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, n’Umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, mu guteza imbere izi nzira zigamije gushaka amahoro.

UMUSEKE.RW

 

Share This Article