Urugereko rw’ubujurire mu rukiko rw’ibanze rwa Paris mu Bufaransa ku wa gatanu rwakatiye Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 27, nyuma yo guhamwa n’ubufatanyacyaha mu gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu no gufatanya mu mugambi wo gukora jenoside.
Ni na cyo gihano yari yakatiwe mu iburanisha ry’ibanze mu mwaka 2024.
Dr Eugène Rwamucyo, watawe muri yombi mu Bufaransa mu mwaka wa 2010, yakomeje guhakana ibyo yaregwaga avuga ko ari umwere.
Uru rubanza rwari rumaze ibyumweru bitandatu ruburanishwa mu bujurire.
Ni urubanza yari yajyanye mu bujurire nyuma yaho mu Kwakira mu mwaka wa 2024 urukiko rw’ibanze rumukatiye gufungwa imyaka 27 kubera kugira uruhare mu kwica Abatutsi muri jenoside .
Rwamucyo, w’imyaka 67, mu gihe cya jenoside yari umuganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare, bizwi nka CHUB.
Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora umuhanda izwi nka ‘caterpillar’.
Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwagaragaje ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside, ariko we yabwiye urukiko ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi, kuko ngo ntibyari gushoboka guhisha ubwicanyi bwamaze ibyumweru byinshi bugaragarira bose.
UMUSEKE.RW
