Umucamanza mu Rukiko rwa Colombia i Washington yategetse ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump kwisubiraho ku cyemezo bwari bwarafashe cyo kubuza ibitangazamakuru birimo CNN, MS NOW na Politico kwinjira mu Biro by’Umukuru w’Igihugu White House kuhatara inkuru.
Ni umwanzuro Urukiko rwavuze ko mu gihe cy’iminsi 14 y’agateganyo ibi bitangazamakuru bigomba kwemererwa kwinjira muri White House kuko icyemezo cyo kubibuza kuhatara inkuru kinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika ndetse n’andi mategeko agenga ubwisanzure bw’Iiangazamakuru.
Ku wa 19 Nzeri 2026, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yatangaje ko ibitangazamakuru CNN, MS NOW na Politico bikumiriwe muri White House, kubera ko bitangaza amakuru yise ay’ibinyoma n’amwangisha abaturage.
Ubwo abanyamakuru by’ibyo bitangazamakuru bajyaga gutara amakuru kuri White House bangiwe kwinjira ndetse ibyo bitangazamakuru bihita birega ubutegetsi ndetse binahitamo kutongera gutangaza inkuru n’imwe irimo Perezida Trump.
Si ubwa mbere Perezida Trump ashinje ibitangazamakuru kumusebya no gutangaza amakuru y’ibinyoma ndetse ubu ibirimo New York Times n’Ibiro Ntaramakuru bya Amerika (AP) yabibwiye ko azabirega mu nkiko

