Shema Fabrice yifurije Amavubi kuzatsinda Liberia

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yifurije intsinzi Ikipe y’Igihugu [Amavubi] mbere y’umukino izahuramo na Liberia ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ni mu butumwa Shema yacishije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026.

Yagize ati “Turabifuriza ibyiza byose [Amavubi]. Twese turi inyuma yanyu kandi Imana Iduhe intsinzi. Iryo ni ryo sengesho ryanjye. Igikombe cya Afurika 2027. Mutwitege.”

Ni ubutumwa bwaje mu gihe Shema atarasubira mu kazi nyuma y’uko akatiwe igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu asubitse mu gihe cy’umwaka kubera yari akurikiranyweho byo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yifurije intsinzi Amavubi

UMUSEKE.RW

Share This Article