Abarwanyi bo mu mutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila, bigaruriye agace ka Kadezi bitandukanye na Kawezi nk’uko byakomeje kuvugwa, n’ubwo utu duce tujya kwitiranwa kandi tukaba turi muri Kivu y’Amajyepfo ariko turatandukanye.
Mu mirwano ikomeje kuba, abarwanyi ba FRN bafashe imisozi ya Kadezi (hagati y’imisozi ya Kaziba na Lubarika) hakaba ari ahantu h’ingenzi ingabo za Leta ya Congo n’iz’u Burundi zari zarafungiye inzira zigana mu misozi miremire ya Minembwe.
Imisozi ya Kadezi iherereye ku ntera ya kilometero 70 uvuye mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru yo gufatwa kwa kariya gace yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira, 2026.
Imbuga zitandukanye z’amakuru zivuga Ingabo za FRN zafashe agace ka Kadezi kari mu bilometero 70 ujya mu Mujyi wa Uvira nyuma y’imirwano yari imaze igihe ihanganishije Ingabo za Leta ya Congo n’abazifasha bahanganaga n’abo muri FRN yahoze ari M23.
Umunyamakuru Wembi Steven n’abandi bakurikirana ibibera muri Congo batangaje kuri X amashusho arimo intwaro nyinshi, n’ibindi bikoresho bya gisirikare byatawe kuri uriya musozi n’abasirikare b’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iingabo z’u Burundi.
Muri ayo mashusho agaragaramo abarwanyi bo mu mutwe wa FRN bakusanya ibikoresho bya gisirikare byari biri hasi, hirya hari abantu benshi barashwe.
Ifatwa ry’aka gace ryazamuye ubwoba ko abarwanyi bahoze ari AFC/M23 baba bagamije kongera kwisubiza umujyi WA uVIRA uri ku rubibi rw’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu Kuboza 2025 nibwo AFC/M23 yabaye FRN yigaruriye uyu Mujyi ariko ku ‘bw’ubusabe bwa Amerika’ aba barwanyi bafata icyemezo cyo kuva muri uwo Mujyi nta minsi myinshi bawumazemo.
Icyo gihe uyu Mujyi wasubiye mu bugenzuzi bwa FARDC na Wazalendo.


UMUSEKE.RW

