Muhanga: Itorero EAR ryahaye abakristo ubutaka bazateraho ikawa

Umwepisikopi akaba n'Umuvugizi wa EAR Diyosezi ya Shyogwe Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur n'abandi Bayobozi batangije umushinga wo gutera igihinga cy'ikawa

Diyosezi ya Shyogwe yahaye abakristo n’abaturage ubutaka bazajya bahingamo igihingwa cy’ikawa mu rwego rwo kubakura mu bukene.

Umwepisikopi akaba n’Umuvugizi wa EAR Diyosezi ya Shyogwe, Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur yabwiye UMUSEKE ko bahaye abakristo n’abaturage muri rusange ubutaka bufite ubuso bwa hegitari 4 kuri hegitari 2000 zose hamwe zizahingwaho  ikawa kugira ngo batere imbere mu bukungu bityo barusheho kwivana mu bukene.

Ati: “Kwigisha ijambo ry’Imana no kuvuga ubutumwa byonyine ntibihagije, bisaba guherekezwa n’ibikorwa bifatika bizahura ubuzima bw’abaturage bose batari abayoboke ba EAR gusa.”

Musenyeri Kabayiza yongeyeho ko basanze uyu mushinga wo guhinga ikawa ari wo uzatanga umusaruro mwiza, kandi mu buryo burambye, NAEB ikazaba imbuto igezweho.

Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur Diyosezi ya Shyogwe akaba n’Umuvugizi wa EAR

Nyirasinamenye Jeannine utuye mu Mudugudu wa Mapfundo, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe avuga ko guha  abaturage ubutaka ku buntu ari amahirwe bagize kuko igihingwa cy’ikawa cyinjiriza igihugu amadevize bikazatuma barushaho gukora ku mafaranga.

Ati: “Iyo Itorero ritaduha ubutaka, abaturage ku giti cyabo bafite amasambu bahingamo ikawa ni mbarwa.”

Umunyamabanga Mukuru mu Itorero ry’abangilikani na EPR ku rwego rw’isi, Andar Parlindungan yabwiye abaturage ko kuririmba atariwo muhamagaro abakristo bakwiriye kuba bafite, ahubwo ko bisaba ibikorwa bibateza imbere birimo iby’ubuhinzi nk’ubu batangije.

Ati: “Twahamgariwe gukora no gufasha abatishoboye kugira ngo ubuzima bwa buri wese bumere neza.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko bashimira EAR Diyosezi ya Shyogwe kuko hegitari bazahingaho ikawa ziyongereye ku zindi hegitari 830 zihinzeho ikawa mu Karere kose.

Ati: “Ibi bigomba kuzamura imyumvire y’abaturage, kuko hari bamwe bibwira ko igihingwa cy’ikawa cyagenewe abasaza n’abakecuru.”

Bizimana yavuze ko igikorwa EAR itangije kizatuma umubare w’abahinga ikawa wiyongera cyane ko bitangijwe n’abakristo.

Ubuyobozi bw’IItorero Angilikani Diyosezi ya Shyogwe riteganya kubaka inganda zitunganya igihingwa cy’ikawa.

Abaturage bafite icyizere ko ikawa bazatera kuri ubu butaka izabazamura mu mibereho
Abayobozi ba EAR ku rwego rw’isi, abo muri Diyosezi ya Shyogwe, Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Muhanga bifatanije n’abakristo mu muganda wo gutera ibiti by’ikawa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article