Mukashyaka Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Mukashyaka Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, yashyizeho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Mukashyaka Claudette asimbuye Alexis Kamuhire.

Itangazo ryavuyemu biro bya Minisitiri w’Intebe, bivuga ko “ Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yashyize mu myanya  abayobozi  b’ Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’lmari ya Leta.”

Mu bahawe inshingano harimo Mukashyaka Claudette wagizwe  Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta asimbuye Alexis Kamuhire. Ni mu gihe Kubwimana Gratien yagizwe umugenzuzi Mukuru Wungirije.

Claudette Mukashyaka ni inzobere mu bugenzuzi bw’imari, afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 mu mu bugenzuzi bw’imbere n’imyaka ine mu bugenzuzi bwo hanze.

Kuva mu 2021, yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imbere muri I&M Bank Rwanda. Yanakoze mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Mukashyaka ni na Visi Perezida w’Ikigo cy’Abagenzuzi b’Imbere mu Rwanda, ushinzwe urwego rw’abikorera. Ayobora kandi Komite y’Ubugenzuzi y’Inama y’Ubuyobozi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yasoje amasomo afite amanota yo ku rwego rwa mbere [distinction].

Mu mpamyabushobozi z’umwuga afite harimo ACCA na CPA. Afite kandi impamyabushobozi yo gusuzuma ireme ry’ibikorwa by’ubugenzuzi bw’imbere, izwi nka ‘Internal Audit Quality Assessor’, akaba umunyamuryango wa ACCA.

Ni mu gihe Kubwimana wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze, Imishinga, Gahunda n’Ubugenzuzi Bwihariye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2024.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’Imari n’iy’icyiciro cya kabiri mu Miyoborere y’Ubucuruzi. Ni umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ababaruramari b’Umwuga (ACCA) n’Ikigo cy’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR).

Inama y’Abaminisitiri yashyizeho kandi abakomiseri muri komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu.

Aba barimo Nyiragwaneza Athanasie, Bangayandusha Viateur n’ Umutoni Aissa.

SOMA IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI 

 

UMUSEKE.RW

 

Share This Article