Nyuma yo gutangaza ko Mokono Elie ukina hagati mu kibuga ku myanya itandukanye, Rayon Sports yahise iva ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi izatangirana uyu mwaka w’imikino 2026-27.
Ku wa 14 Kanama 2026, Rayon Sports ni bwo yemeje ko mu bakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2026-27, hiyongereyemo Mokono Elie ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Uyu musore usanzwe anabanzamo mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, akina hagati mu kibuga ku myanya itandukanye no mu buryo bw’imikinire butandukanye bitewe n’uko umutoza yakwifuza kumukinisha.
Aganira na Isibo Radio, Umuvugizi w’abafana ba Murera, Uwizeyimana Slyvestre uzwi nka ‘Wasili’, yavuze ko nyuma yo kwinjizamo uyu mukinnyi mushya ndetse baniteze ko azabafasha, iyi kipe yahise ifunga isoko ryo kugira abandi yinjiza cyangwa abo isohora.
Wasili yakomeje avuga ko abakinnyi iyi kipe yo mu Nzove kugeza ubu, ari bo izatangirana umwaka w’imikino yiteguramo n’amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Uretse Mokonou kina hagati mu kibuga, Gikundiro yari iherutse no kwinjiza myugariro mushya, Mohammed Quattara ukomoka muri Côte d’Ivoire.

UMUSEKE.RW
