Mbere y’uko hakinwa imikino y’umunsi wa Gatanu muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball mu byiciro byombi, imibare igaragaza ko amakipe y’inzego zishinzwe umutekano, asanzwe afitanye ihangana rikomeye.
Ku wa 13 Ugushyingo 2026 muri Petit Stade i Remera, hazabera imikino y’umunsi wa Gatanu muri Shampiyona ya Volleyball mu bagabo n’abagore. Gusa imikino ihanzwe amaso, ni izahuza amakipe y’inzego z’umutekano bitewe n’ihangana ryayo.
Ubusanzwe iyo havuzwe Volleyball mu bagore mu Rwanda, hahita humvikana APR WVC, ahanini kubera izina ryayo imaze gushimangira bishingiye ku bikombe n’ibigwi irusha andi makipe y’abagore.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, ntabwo ubuyobozi bwa Police WVC bwigeze bushyira amaboko mu mufuka ngo bwemere gukomeza kuba insina ngufi, ibikombe bikomeze gutaha Kimihurura [muri APR WVC].
Mu gushaka ibisubizo byo kuzaba ari ikipe ikomeye muri uyu mwaka no gushaka kugira ijambo ku meza y’abakomeye muri Volleyball y’abagore, Police WVC yongeyemo abakinnyi ba Mpuhwezimana Diane wavuye muri APR WVC n’abandi.
Icyo imibare igaragaza hagati ya APR WVC na Police WVC mu mikino iheruka!
Mu mikino irindwi iheruka guhuza aya makipe, ikipe y’Ingabo yatsinze itatu mu gihe iy’abashinzwe umutekano yatsinze ine. Bivuga ngo ni amakipe buri imwe iba ishobora gutsinda indi.
Icyo imibare ivuga mu makipe y’abagabo!
Police VC yatsinze itatu mu gihe APR VC yatsinzemo ine. Amakipe ahora ahanganye cyane. Mu 2024-25, Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-1 mu gihe umukino wo kwishyura, ikipe y’Ingabo nayo yatsinze amaseti 3-1.
Mu mikino ya kamarampaka muri uwo mwaka w’imikino, APR VC yatsinzemo ibiri mu gihe ikipe ya Kacyiru yatsinzemo umwe gusa.
Mu mwaka ushize w’imikino 2025-26, buri kipe yatsinze indi umukino umwe.
Iyi mibare igaragaza ko mu myaka ibiri y’imikino ishize, nta kipe yatsinze indi mikino ibiri yikurikiranya mu bagabo.
Mu cyiciro cy’abagabo, APR VC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 11 mu gihe ikurikirwa na Police VC ifite amanota 10. Mu cyiciro cy’abagore, APR WVC na Police WVC zinganya amanota
Uretse aya makipe y’abashinzwe umutekano, undi mukino uteganyijwe ni uzahuza RP-Ngoma VC na REG VC. Kugura amatike yo kureba iyi mikino, ni uguca kuri *939*3*2# cyangwa kuri Sportspass.rw. Kwinjira ni 3000 Frw na 5000 Frw.




UMUSEKE.RW

