Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh mu Bwami bwa Cambodia, aho bagiye mu ruzinduko rw’akazi no kwitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu murwa mukuru wa Cambodia, Phnom Penh.
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazakirwa n’Umwami Norodom Sihamoni mu muhango wo kubakira uzabera mu Ngoro y’ubwo Bwami nyuma bagirane ibiganiro.
Bazanasura ahari Urwibutso rwo kwibuka no guha icyubahiro Preah Bat Samdech Preah Norodom Sihanouk, Umwami wahoze ayobora iki gihugu.
Perezida Kagame azahura anaganire na Samdech Akka Moha Sena Padei Techo Hun Sen, Perezida wa Sena na Samdech Maha Rathsapheathika Thipadei Khuon Sudary uyobora Inteko Ishinga Amatageko ya Cambodia.
Umukuru w’Igihugu kandi azagirana ibiganiro na Samdech Moha Bovor Thipadei Hun Manet, Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, ahazasinyirwa amasezerano hagati y’u Rwanda na Cambodia.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazanitabira umusangiro wateguwe n’Umwami Norodom Sihamoni.
Ku wa 15 na 16 Ugishyingo 2026, Umukuru w’Igihugu azitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Iyi nama izahuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, ikazibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Kongera gushora imbaraga mu mahoro kugira ngo habeho iterambere risangiwe n’umutekano urambye.”
Abazayitabira bazaganira ku bufatanye mpuzamahanga, imikorere y’imiryango mpuzamahanga n’iterambere rirambye.
Muri iyi nama kandi hazatorwa Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

