Gitifu uheruka gusubizwa mu kazi “yanditse asezera”

Gitifu bivugwa ko yanditse asezera akazi ni uwo uri mu ruziga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare witwa Nkurikiyimana Pierre washinjwaga ruswa y’igitsina mu minsi ishize, ariko ntibimuhame, birakekwa ko yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe asezera ku kazi.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Gitifu Nkurikiyimana Pierre wari ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye bishingiye kuri ruswa y’igitsina, agafungwa amezi abiri akaza kurekurwa, yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand asezera akazi.

Gusa abatanze amakuru bavuga ko gusezera ku kazi k’uyu Gitifu bitavuye ku bushake bwe, ahubwo ko yaba yasabwe kubikora.

Umwe muri abo bahaye UMUSEKE amakuru yagize ati: “Birakekwa ko hari Umuyobozi wo ku rwego rutari urw’Akarere wasabye Meya Niyomwungeri kubwira Gitifu Nkurikiyimana ko agomba kwandika asezera akazi.”

Uyu akavuga ko n’icyemezo cyo kumusubiza ku kazi Akarere kafashe kitari cyumvikanyweho n’abayobora Akarere bose kuko ngo cyafashwe na Meya Niyomwungeri ndetse n’umwe mu bamwungirije.

Amakuru avuga ko Nkurikiyimana Pierre yanditse ibaruwa asezera ku kazi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Gitifu Nkurikiyimana Pierre ubwo yari amaze gufungurwa yoherejwe kuyobora Umurenge wa Gatare, mbere y’uko afungwa akaba yari Umuyobozi w’Umurenge wa Musebeya.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twahamagaye Meya w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand ntiyitaba, tumuha n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

Nyirubwite uvugwa mu nkuru na we twamuhamagaye ariko ntiyitaba telefoni.

Gitifu washinjwaga ruswa y’igitsina yasubijwe mu kazi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/i Nyamagabe

Share This Article
1 Comment
  • Abayobozi benshi kandi ku isi hose barashurashura.Dore ingero nkeya zasakuje cyane: Uwali president wa Israel witwa Moshe Katsav yakatiwe gufungwa imyaka 7 kubera abagore bakoraga muli office ye yasambanyaga.President Robert Mugabe wa Zimbabwe yaryamanaga n’umugore wandikishaga imashini (typist) muli president’s office.Umugabo we yali colonel muli Air Force witwaga Stanley Goreraza.Nyuma yaje kumumwambura barabana amurusha imyaka 41.Muribuka ibyo president Clinton yakoreye umukobwa Monica Lewinsky nawe wakoraga muli office ye.President Donald Trump yashinjwe n’urukiko guha 130 000 $ ihabara rye ryitwaga Stormy Daniels kugirango ritamuvamo.Nkuko bible ivuga,abasambanyi ntabwo bazaba mu bwami bw’imana,kimwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *