Korari Hermon yo mu Itorero ADEPR Paruwasi ya Rubona mu Karere ka Rubavu, yongeye gusohora indirimbo yitwa ‘AMATUNDA’ ivuga ku rukundo hagati ya Yesu Kristo n’Itorero, igasobanura ko iyi ndirimbo iyifata nk’ikirango cyayo mu myaka 20 ishize.
Iyi ndirimbo ‘AMATUNDA’ yubakiye ku butumwa bwo kwibutsa abantu urukundo Imana yakunze abantu kugeza ubwo itanga umwana wayo, ndetse n’umubano wa hafi hagati ya Kristo, uvugwa nk’Umukwe, n’Itorero rikavugwa nk’Umugeni.
Tubanambazi Théoneste, Perezida wa Korari Hermon asobanura ko iyi ndirimbo ifite amateka maremare muri Korari Hermon. Igitekerezo cyo kuyihimba cyakomotse ku magambo ari muri Bibiliya mu ‘Indirimbo ya Salomon 2:3;3.
Asobanura ko iyi ndirimbo yahimbwe mu 2004 n’umuririmbyi wabo witwa Théopiste, wari usanzwe ahimba zimwe mu ndirimbo z’iyi korari, nyuma ayigisha abaririmbyi mu 2005, mbere y’uko bayijyana muri studio mu 2006.
Kuva icyo gihe, iyi ndirimbo yakomeje kuririmbwa mu bikorwa bitandukanye bya Korari Hermon, cyane cyane mu ivugabutumwa. Nubwo hashize imyaka myinshi ikozwe, ikomeza gusabwa mu bitaramo no mu bikorwa byayo, kandi igakundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Korari Hermon isobanura ko umwihariko w’iyi ndirimbo uri mu butumwa bwayo bujyanye n’urukundo rwa Kristo n’Itorero.
Mu butumwa bw’iyi ndirimbo, Korari Hermon isaba abamaze kumenya Kristo gukomeza kuguma muri we, mu gihe abataramumenya bashishikarizwa kumumenya no kumugira Umukiza n’Umukunzi wabo mu buzima bwa buri munsi.
Korari Hermon yatangiye umurimo wayo mu 1998, mu cyahoze ari Paruwasi ya Rubona mu Karere ka Rubavu. Kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 103.
REBA INDIRIMBO AMATUNDA YA KORARI HERMON:

