Nyamagabe: Gitifu w’Umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Pierre washinjwaga ruswa y’igitsina, yasubijwe mu kazi.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Gitifu Nkurikiyimana Pierre washinjwaga icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gufata icyemezo gishingiye ku rwango no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, yahawe umurenge wa Gatare.
Ihererekanyabubasha ryabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 17/09/2026 hagati ya Gitifu w’agateganyo w’umurenge wa Gatare Iradukunda Nathan na Gitifu Nkurikiyimana Pierre.
Uyu muhango witabiriwe n’ibyiciro bitandukanye birimo biro ya Njyanama y’Umurenge, Inzego z’Umutekano, abahagarariye ibigo by’amashuri mu Murenge, abahinzi n’aborozi, ibigo by’Imali, ndetse n’abakozi b’Umurenge wa Gatare n’abo mu Tugari.
Muri uwo muhango, Akarere kari gahagarariwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi mu Karere, Nsanzamahoro Maurice.
Gitifu Nkurikiyimana aheruka kurekurwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rutegeka ko agomba gukurikiranwa adafunzwe by’agateganyo.
Akarere kari kahagaritse Nkurikiyimana Pierre mu gihe cy’amezi 6.
Mu nama yo kumurika ibyagezweho, Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Uwamariya Agnès yavuze ko hari ibyo yabonye mu myaka 5 yamaze mu nama njyanama bidakwiriye kuzaranga abazabasimbura kuko byazasenya Igihugu mu isengonda rimwe.
Icyo gihe yagize ati: “Ubunebwe ni ikintu ushobora kubona mu bantu, ubusinzi ni ikuntu ushobora kubona mu bantu, ubujura ni ikintu watubonana, ubusambanyi wabubona, gukorera ku jisho wabibona, kurangara wabibona, kurangarana wabibona, kwikanyiza wabibona, icyenewabo wabibona, amabwire wabibona, kubeshya, gutekinika wabibona, kudashirika ubute wabibona, amatiku wabibona, munyumvishirize wabibona, kutajya inama wabibona, kutagirwa inama wabibona, kurebera wabibona, kudakoza ibirenge hasi wabibona, kutanoza wabibona, kudategura wabibona, gutinya ibishya wabibona, gutinya ikoranabuhanga wabibona, kudafata umwanzuro wabibona, gutinya kubazwa inshingano wabibona…”
Bamwe mu bakozi bakavuga ko muri aka Karere habamo ikimenyane na munyangire bashingiye ku bakozi bagenzi babo birukanwe nta makosa akomeye bashinjwa, abandi bagahabwa ibihano byo guhagarikwa ku kazi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe
