FERWAFA yahuguye abayobora amakipe y’abagore

Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] muri Komsiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi [FIFA], abayobozi b’amakipe y’abagore akina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere n’akina icya kabiri, bahawe amahugurwa ajyanye na gahunda y’ibyangombwa byo gukina amarushanwa y’iri Shyirahamwe [Women’s Club Licensing Workshop].

Ni amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro, tariki ya 18 Nzeri 2026 na Perezida w’agateganyo wa FERWAFA, Me. Gasarabwe Claudine, ageza ku wa 20 Nzeri 2026. Abayobora amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere n’akina icya Kabiri mu Bagore, ni bo bahuguwe n’impuguke ya FIFA mu bya Club licensing, José Andrés Portabella na Livingston usanzwe ari Umuyobozi w’iri shami muri iri Shyirahamwe.

Abahuguwe, basobanuriwe byinshi ndetse bongererwa ubumenyi kuri Club licensing kugira ngo babashe kwitegura neza Shampiyona ziri mu minsi iri imbere. Basobanuriwe iby’ibanze bakwiye kwitaho kugira ngo babashe kwemererwa kwitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya mbere [Women’s Super League], izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2026 mu gihe iy’Icyiciro cya kabiri [Women’s Championship] yo izatangira tariki ya 1 Ugushyingo 2026.

Abayobozi b’amakipe yo muri Women’s Super League bahuguwe
N’abo mu makipe y’icyiciro cya kabiri bahuguwe
Impuguke ya FIFA, José Andrés Portabella ni yo yatanze aya mahugurwa y’iminsi ibiri
FERWAFA yashimiye José Andrés Portabella
Visi Perezida wa kabiri wa FERWAFA ushinzwe tekiniki, Mugisha Richard, yabahaye ubutumwa
Itsinda rishinzwe Club licensing muri FERWAFA
Abayobozi bo mu cyiciro cya mbere, bongerewe ubumenyi

UMUSEKE.RW

Share This Article