Mu Karere ka Gatsibo hamaze gufatwa imashini z’imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi 800.
Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko mbere y’uko izi mashini zifatwa habarurwaga imashini z’Ibiryabarezi zigera ku 1,000.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard , yasabye abaturage kuva burundu ku mikino y’amahirwe kuko ibangiriza ubuzima.
Ati“Gukina ibyo Biryabarezi ntabwo byemewe kuko kubikina bira ingaruka nyinshi, aho usanga byarabase umuntu kandi abitakazamo ubushobozi. “
Akomeza agira ati “Hari n’ibyo twafashe nubwo byose tutarabifata bitewe n’uko hari abamenya amakuru bakabihisha, ariko turakomeza gukorana n’inzego zitandukanye nk’uko turi mu rugamba rwo guhangana n’ibyuma, n’ibyo biryabarezi tuzabitsinda.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bukangurira abaturage kwirinda imikino y’urusimbi, mu gihe ibikorwa byo gukusanya no gufata Ibiryabarezi bikomeje mu mirenge itandukanye igize aka Karere.
Mu Rwanda imashini zizwi nk’ibiryabarezi (Slot machines) zagiye zifatirwa ibyemezo bikakaye ndetse hafatwa n’umwanzuro wo guca n’izitujuje ibyangombwa.
Mu mwaka ushize , Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rutangaza ko rumaze gukusanya imashini zirenga 8 200 z’imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi, hagamijwe kuzikura mu baturage nyuma yo kugaragara ko byahombeje benshi mu bihe bitandukanye.
Mu 2022, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yigeze guhagarika by’agateganyo impushya z’imikino y’amahirwe ikoresha izi mashini zijyamo ibiceri kubera akajagari n’ingaruka zabyo bigira ku baturage.
Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki nshya n’amategeko akaze agenga imikino y’amahirwe.
Kuri ubu, imikino y’amahirwe yemewe gusa ku bigo bikomeye bifite ibyangombwa bya RDB.
Source: Muhazi Yacu
UMUSEKE.RW

