Congo n’u Burundi byongeye gushimangira ubufatanye bwa gisirikare

Ubufatanye mu bya gisirikare bwashimangiwe mu nama yabereye i Bujumbura

Ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Congo n’u Burundi bwongeye kuganirwaho nk’uko ibihugu byombi bibyemeza.

Ba Minisitiri b’ingabo b’ibihugu byombi bongeye kubishimangira mu nama ya 18 isanzwe ya Komite Idasanzwe ya Tekiniki y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Uburinzi, Umutekano n’Umutekano, yabereye i Bujumbura.

Mu nama yabo, Guy Kabombo Muadiamvita wa Congo na mugenzi we w’u Burundi, Marie-Chantal Nijimbere, bibanze ku gushimangira ubufatanye buhuza ibihugu byabo byombi.

Ubu bufatanye bugamije ahanini kurwanya imitwe y’inyeshyamba n’ingabo z’abanzi zibangamiye umutekano mu kari k’imipaka y’ibyo bihugu, cyangwa zishobora guhungabanya umutekano wa Congo Kinshasa cyangwa uw’u Burundi.

Ingabo za Congo n’iz’u Burundi (FARDC na FDNB) ziyimeje gukaza umurego mu bikorwa zihuriyeho bitewe no kuba ibihugu byazo bihana imipaka, kandi hakaba hari ikibazo cy’umutekano muke gihora kigaruka.

Mu ijambo rye mu nama ya 18 isanzwe ya Komite Idasanzwe ya Tekiniki ishinzwe Uburinzi, Umutekano n’Umutekano (STCDSS) i Bujumbura, Minisitiri w’Ingabo muri Congo, yagaragaje ko hakenewe byihutirwa igisubizo cyo ku rwego rw’umugabane wa Africa mu gikemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Yanashimangiye akamaro ko kubahiriza ubusugire bwa Congo, ubumwe bw’igihugu, ndetse no kubahiriza neza amasezerano yo guhagarika imirwano.

Guy Kabombo Muadiamvita yakomeje asaba ko habaho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Doha muri Qatar n’ay’i Washington, ndetse no gushyira mu bikorwa umwanzuro 2773 w’Inama y’Umutekano ya Loni.

Ku ruhande rwabo, ibihugu bya Africa byitabiriye inama byashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’umugabane wose wa Africa mu kurwanya iterabwoba, n’ibibazo by’umutekano biri ku rwego mpuzamahanga.

IVOMO: Radio Okapi

UMUSEKE.RW

Share This Article