Umugabo w’imyaka 52 wo mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gusambanya abana batanu b’abaturanyi be bafite hagati y’imyaka itanu n’icyenda.
Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Wingabo, Akagari ka Bisesero, Umurenge wa Rwankuba, bivugwa ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye.
Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu baturanyi b’uyu mugabo avuga ko yajyaga ashukisha abana amandazi na biscuit, cyangwa akabasezeranya kubibaha ariko ntabahe ibyo yabemereye.
Ngo abana bajyaga bamusanga mu isantere kumwishyuza, ariko ababyeyi babo ntibamenye icyo yabaga yarabasezeranyije.
Uyu muturanyi ati: “Kugira ngo bimenyekane ni umwana yasambanyije wabivuze, n’abandi bana baboneraho gutanga amakuru.”
Abazi uyu mugabo bavuga ko ari umuntu ukunda gusabana, ndetse ko mu gihe cyashize yakundaga gutereta abagore b’abandi, ariko ngo yari yarabiretse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Félicien, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, avuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura.
Ati: “Nibyo, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana batanu. Afungiye kuri Sitasiyo ya Bwishyura.”
Gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, kandi kiri mu byaha bidasaza.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu uhamijwe n’urukiko gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cy’imyaka 25 cyangwa igifungo cya burundu.
UMUSEKE.RW

