Abavandimwe batezwe n’abataramenyekana barabakubita umwe arapfa

Gisagara ni mu ibara ritukura cyane

Gisagara: Umugabo witwa Sibomana Jean Baptiste w’imyaka 32, wo mu Karere ka Huye, yapfiriye mu Bitaro bya CHUB nyuma yo gukomerekera mu rugomo rwabereye mu Karere ka Gisagara, aho yari yagiye kunywera inzoga ari kumwe na murumuna we.

Ibyo byabereye mu Murenge wa Kibilizi, mu karere ka Gisagara ahazwi nko ku Muyira, hafi y’ahitwa ku Musaraba.

Amakuru atangwa na murumuna wa nyakwigendera avuga ko batezwe n’abantu bataramenyekana, bakabakubita bakanabambura telefoni n’amafaranga.

Minani Félicien, ufite imyaka 26, akaba murumuna wa nyakwigendera, avuga ko byabaye ahagana saa cyenda z’amanywa, ubwo bari bagiye kunywera inzoga muri ako gace.

Yagize ati: “Twari kumwe na mukuru wanjye tugiyeyo kuhanywera inzoga, abantu bataramenyekana baradutega baradukubita, batwambura telefoni n’amafaranga. Naje kubacika njya gutabaza, ariko mukuru wanjye we yari yakomeretse.”

Minani avuga ko nyuma yaje gutabaza, umuryango ukajyana mukuru we kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana nyuma yo kugezwa mu bitaro.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo n’ubujura bikunze kuhavugwa, bagasaba ko hakorwa iperereza ku bikekwa ko bifitanye isano n’icuruzwa n’ikoreshwa ry’inzoga zitemewe.

Bizimana Enock, utuye mu Kagari ka Cyimana, avuga ko ibyo bikorwa bitera impungenge abaturage.

Yagize ati: “Mu gace uwo muturage yakubitiwemo hakunze kumvikana urugomo n’ubujura, ahanini biterwa n’inzoga zitemewe. Turasaba ko ababigiramo uruhare bafatwa bagakurikiranwa.”

Aba baturage basaba inzego zibishinzwe gukurikirana ikibazo cy’inzoga bavuga ko zitujuje ubuziranenge, kugira ngo hamenyekane aho zituruka n’ingamba zafatwa mu gukumira ikoreshwa ryazo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje amakuru y’urupfu rwa Sibomana Jean Baptiste, avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rugomo n’ababa baragize uruhare muri rwo.

Yagize ati: “Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu, ndetse n’ababa baragize uruhare mu rugomo rwakozwe, bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”

Yavuze ko Polisi yihanganisha umuryango wagize ibyago, igasaba abaturage kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

Ati “Turagira inama umuryango wa nyakwigendera kwihutira gutanga ikirego kuri RIB.”

CIP Kamanzi yasabye kandi abaturage kujya batanga amakuru ku gihe no kugeza ibirego ku nzego zibishinzwe igihe bakorewe ibyaha cyangwa babonye ibikorwa by’urugomo.

Yibukije ko abakora ibyaha bazajya bakurikiranwa kandi bagahanwa hakurikijwe amategeko.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *