U Rwanda rwatangiranye intsinzi muri CECAFA U17

Ibifashijwemo na Shyaka Khalifa, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi zitarengeje imyaka 17, yatsinze Sudani y’Epfo muri CECAFA izatanga amakipe atatu azerekeza mu Gikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje iyo myaka.

Iri rushanwa riri kubera i Kigali, ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026. Imikino tatu yose yabaye, yabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Saba z’amanywa.

Mu itsinda A, Ingimbi z’u Rwanda zitozwa na Jimmy Mulisa, ni zo zakinnye umukino usoza iy’uyu munsi yose yo mu yandi matsinda.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi ariko mu gice cya kabiri, abasore ba Mulisa bagaruka bameze nk’abariye amavubi.

Ku munota wa 55, Abanyarwanda bari baje gushyigikira aba basore, bahagurutse binaga ibicu nyuma y’igitego cyari gitsinzwe na Shyaka Khalifa yatsindushije umutwe.

Cyari igitego cyaje gikenewe cyane nyuma y’uko abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, bari bahushije ubundi buryo bwinshi bwashoboraga kuba bwatanze ibindi bitego.

Byatumye bacunga igitego cyabo kugeza iminota 90 irangiye intsinzi itashye u Rwanda ku gitego 1-0. Mu itsinda B, Uganda yanyagiye u Burundi ibitego 8-0 mu gihe mu itsinda C, Tanzania yo yatsinze Kenya ibitego 2-0.

Imikino y’umunsi wa kabiri muri iri rushanwa, izagaruka ku wa 12 Ukwakira 2026 nyuma y’uko ejo amakipe azafata ikiruhuko. Amakipe atatu ya mbere, azahita akatisha ikatisha itike y’Igikombe cya Afurika.

Shyaka Khalifa ni we wahesheje intsinzi u Rwanda
Byari ibyishimo
Ingimbi z’u Rwanda zatangiranye intsinzi
Wari umukino wagoranye
Nyuma y’umukino bagiye gushimira abari baje kubashyigikira
Umutoza w’izi ngimbi, Jimmy Mulisa yahise ajya gushimira abaje kubashyigikira
Tanzania na Kenya ni zo zakinnye umukino wa kabiri
Abasifuzi b’Abanyarwanda ni bo bayoboye umukino wahuje warangiye ingimbi za Tanzania zitsinze iza Kenya ibitego 2-0
Rutahizamu wa Uganda, Sebastian Fisher Quinn yayitsindiye ibitego bitatu mu munani batsinze u Burundi
U Burundi bwanyagiwe na Uganda ibitego 8-0
Abanyarwanda bari baje gushyigikira ingimbi z’u Rwanda
Bayitije umurindi kuva umukino utangiye kugeza urangiye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *