Polisi n’inzego z’ibanze bafashe abasore bane bakekwaho kwiba ihene esheshatu z’abaturage, zisubizwa ba nyirazo, ubu bashimira Polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwa, no kugaruza amatungo yabo.
Bariya basore bafatiwe mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gisali, Umudugudu wa Gisali.
Abafashwe ni Ishimwe Straton w’imyaka 19, Dushimimana Maurice w’imyaka 19, Niyomugabo Joseph w’imyaka 18, n’undi ufite imyaka 17.
Ihene esheshatu bikekwa ko bibye ni iza Nyirangirayindimwe Fortunée na Ntakirutimana Emmanuel.
Nyuma yo gusubizwa amatungo yabo, ba nyirayo bashimye Polisi n’izindi nzego zabafashije kongera kubona ihene zabo.
Nyirangirayindimwe Fortunée yagize ati: “Turashimira Polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwaho kutwiba ihene, zigafatwa tukazisubizwa. Twari twababajwe no kuzibura, ariko turishimira ko twongeye kuzibona.”
Ntakirutimana Emmanuel na we yagize ati: “Turashimira inzego z’umutekano n’iz’ibanze ku bufatanye zagize kugira ngo abakekwa bafatwe, ihene zacu zigaruzwe kandi tuzisubizwe. Turifuza ko ubufatanye nk’ubu bukomeza kugira ngo ibyaha by’ubujura bicike burundu.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage, Polisi n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yagize ati: “Turashimira abaturage n’inzego z’ibanze bagize uruhare mu gufatanya gutahura abakekwaho ibyaha. Ubu bufatanye ni ingenzi mu gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho. Turasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, kuko bifasha inzego z’umutekano gukurikirana no gukemura ibyaha vuba.”
CIP Kamanzi yongeyeho ati: “Abaturage bagomba kwirinda kugura amatungo bakeka ko yibwe, kandi abafite amakuru ku bikorwa nk’ibi bakayageza kuri Polisi cyangwa ku zindi nzego zibishinzwe.”
Abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

