Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu Mujyi wa Huye yasenye ibirimo sitasiyo icururizwaho ibikomoka kuri peteroli, inangiza bimwe mu byapa byo muri uwo mujyi.
Ni imvura yaguye mu masaha ashyira saa sita z’amanywa zo kuri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026.
Iyi mvura yarimo umuyaga mwinshi yasenye ibirimo sitasiyo icururizwaho ibikomoka kuri peteroli ya Sosiyete ya Rubis iri rwagati muri uwo Mujyi imbere y’ahazwi nka Hotel Mt Huye.
Nta muntu sitasiyo yahitanye cyangwa ngo ikomeretse.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye UMUSEKE ko hacyegeranwa amakuru mu mirenge ngo hamenyekanye niba hari ibyo iyi mvura yangije.
Meya Sebutege yavuze ko basaba abaturage kwitwararika mu gihe imvura iri kugwa kuko hateganijwe imvura nyinshi.
Ati “ [Turabasaba] kugenzura ko ibisenge by’amazu biziritse neza ndetse ko nta mazi yinjira mu musingi w’inzu, gusibura inzira z’amazi aho batuye. Abahinzi n’aborozi gufata ubwishingizi.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira 2026, kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 22 na 105, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice.
Imvura iri hagati ya milimetero 85 na 105 ni yo nyinshi iteganyijwe mu Turere twa Rubavu na Musanze, henshi mu Turere twa Nyamasheke na Nyabihu, ndetse no mu bice by’Uturere twa Karongi, Gakenke, Rutsiro, Burera na Rusizi.
Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 85 iteganyijwe mu Karere ka Nyaruguru, ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba no mu bice byinshi by’Uturere twa Muhanga na Nyamagabe. Izagwa kandi mu bice byo hagati by’Akarere ka Gakenke, iburengerazuba bw’Uturere twa Huye, Ruhango na Nyagatare, ndetse no mu majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi.
Mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rwamagana, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60. Ni na yo iteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, mu Karere ka Nyagatare, henshi mu Karere ka Gatsibo, iburengerazuba bw’Akarere ka Kayonza, amajyaruguru y’Akarere ka Bugesera, ndetse no mu bice byo hagati n’amajyaruguru y’Akarere ka Ngoma
Ibipimo bya Meteo Rwanda byerekana ko mu bice bisigaye by’Igihugu, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 22 na 40.




MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

